Munyaneza Jacques umufana wāikipe yāAPR FC uzwi ku mazina ya Rujugiro yahishuye uburyo yigeze kwiyita Jacques Tuyisenge ukinira ikipe y’igihugu (Amavubi) kugira abone uko atereta umukobwa.

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM kuri uyu wa Gatanu, Rujugiro yavuze ko yigeze kubeshya umukobwa ko akinira Amavubi kugira ngo atamwanga.
Biturutse ku kuba abantu benshi bafata Rujugiro nkāumusazi biturutse ku kazi akora ka buri munsi ko gufana, Rujugiro ngo yigeze gutereta umukobwa agira ipfunwe ryo kumubwira ibyo akora ngo adahita amwanga.
Asobanura uko byagenze yagize ati: āNjyewe nitwa Munyaneza Jacques mu ikipe yāigihugu harimo umukinnyi witwa Jacques Tuyisenge. Iyo nabaga ntisize irangi meze neza imodoka naparitse umukobwa yaravugaga ati āuyu ni umugabo!ā Iyo habaga hari umukino naramubwiraga ngo shyira kuri radiyo wumve ndi mumwiherero.ā
Rujugiro avuga ko yakundanye nāuwo mukobwa amubeshya ko ari umukinnyi, kugeza ubwo umukunzi we amuvumbuye biturutse ku bantu bari bamuzi.
Yagize ati: āUmunsi umwe yanshyize kuri status abantu benshi baravuga ngo uyu ni Rujugiro muziranye he? Yarambonye nisize irangi aramfotora ageze mu rugo afata ifoto yanjye abantu bamwoherereje afata nāindi yanjye isanzwe arazifatanya arambaza ngo uyu muntu uramuzi? Ndamubwira ngo nibagiwe kukubwira ko mfite impanga yitwa Rujugiro.ā
Uretse kuba ari umufana wa APR , Rujugiro akora mu Mavubi aho ashinzwe kubika ibikoresho byāIkipe (Team Manager).



