Rulindo: Umusore Perezida Kagame aherutse kubabarira aravugwaho kwirukankana Gitifu, ashaka kumutema

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Tuyizere, uzwi nka Genga, aravugwaho kwirukankana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, Rimenyirufite Jean Paul, ashaka kumutemesha umuhoro mushya yari amaze kugura.

Uru rugomo rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, ubwo Genga yasangaga Gitifu Rimenyirufite ku biro by’aka kagari.

Uyu musore ngo yahise yirukanka kuri uyu muyobozi kugira ngo amuteme, na we ahita yirukira mu biro, arafunga, hameneka ikirahuri cy’urugi cyonyine.

Gitifu wa Shyorongi, Nizeyimana Vedaste yamenyesheje Igicumbi News ko igikekwa cyatumye Genga ajya gukora uru rugomo, ari uko yaketswe ko yari yaraye yibye umuturage witwa Jean Pierre.

Yagize ati: “Byabaye ku manywa hagati ya saa tatu na saa yine. Yagiye ku biro by’akagari ka Rubona gusa yari yaketswe mu hantu hari haraye habereye ubujura ku muntu wari wibwe witwa Jean Pierre wo muri ako kagari, bakeka rero uwo witwa Tuyizere kuko ni we ukekwaho ubujura, kuko yanafunguwe mu minsi yashize kuko yakoraga ubujura.”

Gitifu Nizeyimana yavuze ko Genga yari amaze igihe afungiwe ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, akaba yari aherutse gufungurwa mu bo Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi.

Genga yahise atoroka ubwo umugambi wo gutema Gitifu wari umaze kumupfubana, akaba arimo gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rulindo: Umusore Perezida Kagame aherutse kubabarira aravugwaho kwirukankana Gitifu, ashaka kumutema
    Kuri iyi nkuru muba mwataye ngo gitifu Bari bagiye kumutema aha niho ntuye ibyaho ndabizi.aka kagari karubona nako bita muvumu byegeranye kayoborwa na nagitifu Nsengiyumva samweri.utu tugari nutwo muri Rurindo tukaba turi kurugabano nakarere kagakenke.kubera turi kuruhande kuri nyabarongo ikitwa umuyobozi waho akora ibyo yishakiye.ruswa mumyubakire ihavugwa iba ivuza ubuhuha nushatse kugaragaza imiyoborere yabo mibi itajyanye nigihe uwo banamwica kbx.njye nasabaga nka Minisitiri Gatabazi jmv wayobye intara yamajyaruguru ko nawe ubwe ashobora kuba yarahinduriwe imirimo atarahagera rwose.bivuze ngo abayobozi baho binzego zibanze bakora ibyo bishakiye.barica bakanakiza.minisitiri azasure utu tugari dore ko Hari niterambere abashinwa barimo kuhazana ryurugomero rwa nyabarongo ya kabiri.

  2. Rulindo: Umusore Perezida Kagame aherutse kubabarira aravugwaho kwirukankana Gitifu, ashaka kumutema
    Kuri iyi nkuru muba mwataye ngo gitifu Bari bagiye kumutema aha niho ntuye ibyaho ndabizi.aka kagari karubona nako bita muvumu byegeranye kayoborwa na nagitifu Nsengiyumva samweri.utu tugari nutwo muri Rurindo tukaba turi kurugabano nakarere kagakenke.kubera turi kuruhande kuri nyabarongo ikitwa umuyobozi waho akora ibyo yishakiye.ruswa mumyubakire ihavugwa iba ivuza ubuhuha nushatse kugaragaza imiyoborere yabo mibi itajyanye nigihe uwo banamwica kbx.njye nasabaga nka Minisitiri Gatabazi jmv wayobye intara yamajyaruguru ko nawe ubwe ashobora kuba yarahinduriwe imirimo atarahagera rwose.bivuze ngo abayobozi baho binzego zibanze bakora ibyo bishakiye.barica bakanakiza.minisitiri azasure utu tugari dore ko Hari niterambere abashinwa barimo kuhazana ryurugomero rwa nyabarongo ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *