Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 rwahumurije Abaturarwanda bari bafite impungenge z’uko ibiciro by’ingendo ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bishobora kongera kuzamurwa, ivuga ko haragumaho ibisanzwe.
Yashingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/12/2020, yafashe icyemezo cy’uko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba gutwara gusa 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
RURA ni bwo yagize iti: “Ibiciro by’ingendo NTIBYAHINDUTSE”, hanyuma isobanura ko Leta izunganira abaturage, yishyura igiciro gisigaye.
Iki cyemezo gitandukanye n’icyo RURA yigeze gufata tariki ya 31 Gicurasi 2020, ubwo ku mihanda imwe n’imwe yakubye ibiciro by’ingendo inshuro ebyiri na hafi aho ngaho, ishingiye ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cy’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 50% gusa.
Icyo gihe bamwe mu Baturarwanda baratakambye bavuga ko birenze ubushobozi bwabo, banabijyanisha no kuba ubukungu bwabo bwari bwarahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19. Basubijwe tariki ya 23 Ukwakira 2020, ubwo RURA yasubijeho ibi biciro bari gukoresha byari bisanzweho kuva mu 2018.

14 Responses
RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo bidahinduka
Aho ni sawa kbsa
Nimukomeze mubidukurikiranire

Leta yacu nicyi nyikundira!numubyeyi wita kubana be!!

Leta Ni umubyeyi.

Nibyo Rwose leta yacu nibisanzwe ihora itwitaho,

Leta yacu iradukunda kuko itureberera muri byose,gusa ikibabaje nuko yashizeho itegeko abafite ibinyabiziga bakanga kubishira mubikorwa kuko ibiciro byazamutse pe ahubwo babwira abaturage aho babariza impanvu ibiciro babizamuye bakanyuranya nitegeko rya leta