RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’ibigo bibiri by’itumanaho bikorerwa mu Rwanda, MTN na Airtel Rwanda.

Intandaro y’iki kibazo ni itangazo ryamamaza ritunganyijwe mu buryo bw’ifoto Airtel Rwanda yashyize ahagaragara rifite umutwe ugira uti: “Va ku giti dore umurongo!”

Iri tangazo rigaragaraho abantu babiri barimo umusore wambaye ikoti ry’umuhondo, akuruza umugozi umukobwa wambaye ipantaro y’umukara n’agapira (T-Shirt) gasa n’umuhondo; bamwe mu bakoze ubusesenguzi bavuga ko iri bara risa neza n’ikoreshwa na MTN.

MTN yareze Airtel

Ishingiye ku kuba mu Rwanda harimo ibigo bibiri gusa by’itumanaho, MTN yatekereje ko Airtel Rwanda yayibasiye, yifashishije itangazo ryayo ryamamaza.

Byatumye tariki ya 10 Ugushyingo 2020, yandikira RURA irega Airtel Rwanda kuba yarayibasiye muri iri tangazo ryamamaza, tariki ya 25 Ugushyingo 2020 iki kigo kiregwa kigirana ibiganiro n’uru rwego ku cyicaro cyarwo [giherereye mu Karere ka Nyarugenge.]

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 3 Ukuboza 2020 Umuyobozi Mukuru wwa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, uru rwego rwakoze ubusesenguzi kuri iri tangazo ryamamaza.

RURA yasanze “N’ubwo Airtel Rwanda itavuze MTN Rwandacell Limited mu buryo butaziguye, urebye imiterere y’iri tangazo, ibara ndetse n’ibyanditswemo byihurijwe hamwe uko ari bitatu, byerekana nta gushidikanya ko yavugaga kuri MTN Rwanda” ngo ibi bikaba bigaragaza kwibasira uruhande bahanganiye ku isoko.

RURA yavuze ko igikorwa Airtel Rwanda yakoze kibuzwa n’itegeko No 001/R/CA-MCA/RURA/016 rigenga ibikorwa birimo kwamamaza by’ibigo by’itumanaho mu Rwanda, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 16, ibuza ibi bikorwa gutesha agaciro no kwibasira serivisi cyangwa ibicuruzwa.

Ishingiye kuri ibi, RURA yategetse Airtel Rwanda kuyimenyesha igihe igomba guhagarikira iri tangazo, ikarikura aho yarishyize mu gihugu hose, itabyubahiriza ikazahanwa hashingiwe ku biteganywa n’amategeko ngengamikorere.

Soma Izindi Nkuru

40 Responses

  1. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nivaneho amatiku kuko nireba nabi abakiriya bayo turayishiraho kuko kwirirwa Umuntu asakuza muri Alo Alo Alo Reson zabuze Kandi bakagutwarira Unite n’Ibyo wifuzaga kuvugana n’undi Atabyumvise kubera amaconection rwose nibisubireho naho ubundi Baranabiwe Peeeee

  2. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nivaneho amatiku kuko nireba nabi abakiriya bayo turayishiraho kuko kwirirwa Umuntu asakuza muri Alo Alo Alo Reson zabuze Kandi bakagutwarira Unite n’Ibyo wifuzaga kuvugana n’undi Atabyumvise kubera amaconection rwose nibisubireho naho ubundi Baranabiwe Peeeee

  3. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nivaneho amatiku kuko nireba nabi abakiriya bayo turayishiraho kuko kwirirwa Umuntu asakuza muri Alo Alo Alo Reson zabuze Kandi bakagutwarira Unite n’Ibyo wifuzaga kuvugana n’undi Atabyumvise kubera amaconection rwose nibisubireho naho ubundi Baranabiwe Peeeee

  4. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nivaneho amatiku kuko nireba nabi abakiriya bayo turayishiraho kuko kwirirwa Umuntu asakuza muri Alo Alo Alo Reson zabuze Kandi bakagutwarira Unite n’Ibyo wifuzaga kuvugana n’undi Atabyumvise kubera amaconection rwose nibisubireho naho ubundi Baranabiwe Peeeee

  5. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nivaneho amatiku kuko nireba nabi abakiriya bayo turayishiraho kuko kwirirwa Umuntu asakuza muri Alo Alo Alo Reson zabuze Kandi bakagutwarira Unite n’Ibyo wifuzaga kuvugana n’undi Atabyumvise kubera amaconection rwose nibisubireho naho ubundi Baranabiwe Peeeee

  6. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nivaneho amatiku kuko nireba nabi abakiriya bayo turayishiraho kuko kwirirwa Umuntu asakuza muri Alo Alo Alo Reson zabuze Kandi bakagutwarira Unite n’Ibyo wifuzaga kuvugana n’undi Atabyumvise kubera amaconection rwose nibisubireho naho ubundi Baranabiwe Peeeee

  7. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN Nireke abandi bana bikorere akazi ubwo ibyo bitwayiki koko ????

  8. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN Nireke abandi bana bikorere akazi ubwo ibyo bitwayiki koko ????

  9. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nireke abandi bana bikorere akazi ubwo ibyo bitwayiki koko ????

  10. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN nireke abandi bana bikorere akazi ubwo ibyo bitwayiki koko ????

  11. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Mtn irarega ibiki maze nubu ntawurikugura pack,baravuga ngo. Coming soon kdi soon siwe dukeneye)bisubireho pe

  12. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Mtn irarega ibiki maze nubu ntawurikugura pack,baravuga ngo. Coming soon kdi soon siwe dukeneye)bisubireho pe

  13. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Mtn irarega ibiki maze nubu ntawurikugura pack,baravuga ngo. Coming soon kdi soon siwe dukeneye)bisubireho pe

  14. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Mtn irarega ibiki maze nubu ntawurikugura pack,baravuga ngo. Coming soon kdi soon siwe dukeneye)bisubireho pe

  15. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN irananiwepeeee!!! nireke campany z’itumanaho zishoboye zikoro umuntu arahamagara ahora muri alo alo amarezo yabo arananiwe nibareke airtel iri mukukazi kose.

  16. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN irananiwepeeee!!! nireke campany z’itumanaho zishoboye zikoro umuntu arahamagara ahora muri alo alo amarezo yabo arananiwe nibareke airtel iri mukukazi kose.

  17. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN 0, nanjye mujye kundega, kuki mumaze kutwifatira nka satani koko! Pack zacu mutwara mwatinywe network none ngo…. 0

  18. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN 0, nanjye mujye kundega, kuki mumaze kutwifatira nka satani koko! Pack zacu mutwara mwatinywe network none ngo…. 0

  19. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Man irihora ubusa kuko airtel sibanga iduha ibyo dukeneye nka packs zihendutse

  20. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Man irihora ubusa kuko airtel sibanga iduha ibyo dukeneye nka packs zihendutse

  21. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MYN iravunwa n’ ubusa kuko itanze into igimba abakiriya ntawayivaho kuko bayivuze kabone n’aho bakwerura bakayivuga byanyabyo ikindi isho ora kwitwaranabi kd mbona iri gutemba ikaxabura uyigura kuko nkurikije ukuntu ikora ubu, wagira ngo si imfura mu Rwanda mu itumanaho. Bisubireho rwose ntaho tuzajya nobaduhata ibyo dushaka.

  22. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MYN iravunwa n’ ubusa kuko itanze into igimba abakiriya ntawayivaho kuko bayivuze kabone n’aho bakwerura bakayivuga byanyabyo ikindi isho ora kwitwaranabi kd mbona iri gutemba ikaxabura uyigura kuko nkurikije ukuntu ikora ubu, wagira ngo si imfura mu Rwanda mu itumanaho. Bisubireho rwose ntaho tuzajya nobaduhata ibyo dushaka.

  23. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Ngewe mbona #mtn izashiduka nabayikoramo batayikoresha kuko yigize company irenze itanga iminota Mike ,mbs nkeya ,network nkeya murimake MTN yariraye ,airtel turayishyigikiye pe

  24. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Ngewe mbona #mtn izashiduka nabayikoramo batayikoresha kuko yigize company irenze itanga iminota Mike ,mbs nkeya ,network nkeya murimake MTN yariraye ,airtel turayishyigikiye pe

  25. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN ndayemera ariko net work zabo zirananiwe kbs

  26. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    MTN ndayemera ariko net work zabo zirananiwe kbs

  27. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    mtn ikwiye kubanza kugira gahunda kuko birababaje kuba harahantu udashobora kubona network yayo kandi aitel-tigo ibayuzuye…. ama unite badutwara yo nimenshi pe… mtn kora icyintu kinguka naba client bawe bitaribyo simcard zanyu twaguze tuzajya tuzifata nkimitako muma phone

  28. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    mtn ikwiye kubanza kugira gahunda kuko birababaje kuba harahantu udashobora kubona network yayo kandi aitel-tigo ibayuzuye…. ama unite badutwara yo nimenshi pe… mtn kora icyintu kinguka naba client bawe bitaribyo simcard zanyu twaguze tuzajya tuzifata nkimitako muma phone

  29. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Ok services zitandukanye no gusebanya MTN sigiti pe gusa ntabyera ngo de barebe nabo ibitagenda muri service batanga bikosore gusa vrement muragerageza pe nacyaneko na airetel Atari shyashya network nikibazo rusange gusa airetel ibyo yakoze ntago arikinyamwuga

  30. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Ok services zitandukanye no gusebanya MTN sigiti pe gusa ntabyera ngo de barebe nabo ibitagenda muri service batanga bikosore gusa vrement muragerageza pe nacyaneko na airetel Atari shyashya network nikibazo rusange gusa airetel ibyo yakoze ntago arikinyamwuga

  31. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Mtn nigabanye itiku rwose kuko tugomba guhedha agaciro amafaranga yacu kuba Airtel yaravuze kuriya njyewe numva ko ari no kudukangurira ko yavuguruye imirongo yayo nyine tuve mubyakera byaduteshaga umutwe kuko yavuguruye ntakundi nibakore ibyo babategetse ari irarenganye @airtel komezwa utwikkke udehe byinshi byiza pee tuzakunambaho

  32. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Mtn nigabanye itiku rwose kuko tugomba guhedha agaciro amafaranga yacu kuba Airtel yaravuze kuriya njyewe numva ko ari no kudukangurira ko yavuguruye imirongo yayo nyine tuve mubyakera byaduteshaga umutwe kuko yavuguruye ntakundi nibakore ibyo babategetse ari irarenganye @airtel komezwa utwikkke udehe byinshi byiza pee tuzakunambaho

  33. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Airtel mukazi kose!!!MTN ubundi irananiwe nireke abashoboye bakore!!ahubwo Airtel niyigure ubundi dusigarane umurongo umwe!! Airtel The smart phone network!!

  34. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Airtel mukazi kose!!!MTN ubundi irananiwe nireke abashoboye bakore!!ahubwo Airtel niyigure ubundi dusigarane umurongo umwe!! Airtel The smart phone network!!

  35. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Airtel nibisambo bahe MBA aba gent babo 2000 Koko urumvarero bareke MTN yikore akazi ariko na MTN yisubireho.kuko nge ndikubivuga ndu mu agent wayo ibintu bya momopay nago aribyo.niba umuntu asho amamafaranga ye mwarangiza ntimumuhembe amamafaranga ye yuzuye mukayakata namwe mubamuduhemukiye

  36. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Airtel nibisambo bahe MBA aba gent babo 2000 Koko urumvarero bareke MTN yikore akazi ariko na MTN yisubireho.kuko nge ndikubivuga ndu mu agent wayo ibintu bya momopay nago aribyo.niba umuntu asho amamafaranga ye mwarangiza ntimumuhembe amamafaranga ye yuzuye mukayakata namwe mubamuduhemukiye

  37. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Aitel se wayinganya iki ko ifite gahunda yo kuduhoza.MTN nigabanye iryo tiku ririmo n’igitugu di!

  38. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Aitel se wayinganya iki ko ifite gahunda yo kuduhoza.MTN nigabanye iryo tiku ririmo n’igitugu di!

  39. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Aitel mukazi kose ubundi kuva kerahose mwabagahe

  40. RURA yinjiye mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati ya MTN na Airtel Rwanda
    Aitel mukazi kose ubundi kuva kerahose mwabagahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *