Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone

Sangiza iyi nkuru

Abaturage biganjemo abakora akazi ko kwikorera imizigo bo mu kagari ka Kamashangi, mu murenge wa Kamembe w’akarere ka Rusizi, bakoze igisa n’imyigaragambyo bamagana kuba barijejwe guhabwa ibyo kurya ariko ntibabibone.

Abakoze igisa n’imyigaragambyo ni abagezwiho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo kugeza magingo aya igikomeje mu karere ka Rusizi, bari bijejwe guhabwa ibyo kurya n’ubuyobozi.

Abaniriye na TV1, bayibwiye ko ubuyobozi bwabanditse bubizeza ibyo kurya, bagiye kubifata batunguwe no kubwirwa ko akarere ka Rusizi katigeze kabyihoreza, ibyatumye Banga gutaha ntacyo bahawe. Bemeza ko kuva ku wa kane w’icyumweru gishize kugeza ubu bakomeje gusiragira imbere y’abayobozi ngo babahe ibyo kurya, gusa amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umwe mu bavuganye n’umunyakuru yagize ati: “Twemerewe ibyo kurya, turiyandikisha mu cyumweru cyashize, tumaze kwiyandikisha ibyo kurya biraza ariko babihereza indaya, zirabifata kandi byinshi pe!”

Uyu muturage isanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo avuga ko nyuma y’uko Komanda wa Polisi ashwanyaguje urupapuro umuyobozi w’umudugudu batuyemo yari yabanditseho ngo bahabwe ibyo kurya, badashobora kuva ku muhanda kugeza igihe ibiryo bemerewe bizabonekera.

Ati: “Twebwe ngo bari kuduca hariya ku muhanda. Ni ukuvuga ko twebwe tujya ku muhanda, twe ntabwo tuzahacika kubera inzara. Nibaduhereze biriya biryo tujye mu ngo zacu ubundi dutuze.”

Ku mpamvu yo gufata icyemezo cyo gukora ibisa n’imyigaragambyo, abaturage basobanuye ko barakajwe no kuba barandikiwe ubusa.

Hari uwagize ati” Icyaturakaje ni ukugusinyisha ntibaguhe ibyo biryo no kuduhoza hano. Ikindi kibazo kirenze ibyo, hano twaturutse i Kigali na za Nyamasheke tuje gushaka ubuzima i Rusizi, badufungira inaha kubera kiriya cyorezo, kuva mu kwa gatatu kugeza izi saha nta kintu cy’ibiryo turabona.”

Mu gihe abaturage bashyira mu majwi ubuyobozi bavuga ko ibiryo bagombaga guhabwa byahawe indaya, bamwe mu bakora umwuga w’uburaya na bo bari mu marira bavuga ko nta biryo bahawe.

Umwe muri bo witwa Sugi avuga ko mu mitangire y’ibyo biribwa hari kubamo amanyanga, agashyira mu majwi umukuru w’indaya witwa Jeanine kuba nyirabayazana y’ayo manyanga.

Ubwo Bwiza yabazaga Kayumba Ephrem uyobora akarere ka Rusizi umuti w’iki kibazo, yavuze ko guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu bariya baturage bashobora gutangira guhabwa ibyo kurya.

Yagize ati: “Turabaha ibyo kurya kuko iyo duha abantu ibyo kurya, tuba tugomba kubibaha mu buryo bubafasha kwirinda. Hari uburyo bw’isuku, ukutegerana, nitubirangiza turabaha ibyo kurya.”.

Abajijwe igihe babibahera, yagize ati” Turimo turabinoza, kugeza nimugoroba turareba aho biza kuba bigeze kugira ngo tubashyire ibyo kurya.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsekeye Emmanuel, we yavuze ko atari Kamembe gusa abaturage bagomba guhabwa ibyo kurya, kuko n’Imirenge ya Gihundwe , Mururu, Nkombo na Nyakarenzo hose imiryango yagizweho ingaruka na Covid 19 iri kunganirwa.

Yunzemo ati” Turi kubibaha mu byiciro binyuranye, bose ntibabiherwa umunsi umwe; ibi byumweru bibiri bishize tumaze guha imiryango 781 mu mujyi wa Kamembe; buri muryango twawuhaye Kawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari n’amavuta. Abo bitarageraho nabo uyu munsi barabibona kuko n’ubu turi kubigeza ku miryango aho batuye.”

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone
    Nukomwabahanura

  2. Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone
    Nukomwabahanura

  3. Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone
    Nukomwabahanura

  4. Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone
    Nukomwabahanura

  5. Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone
    Nukomwabahanura

  6. Rusizi: Abiganjemo abakarani bigaragambije nyuma yo kwizezwa ibyo kurya ntibabibone
    Nukomwabahanura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *