Mu masaa kumi yo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata mu mudugudu wa Gahurubuka, akagari ka Giheke mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi ku muhanda munini wa Rusizi-Huye, habereye impanuka y’ikamyo yo muri Kenya, yari itwaye amavuta yo guteka iyakuye muri icyo gihugu iyajyanye ku bigega bya MAGERWA mu mujyi wa Rusizi ihitana umushoferi wari uyitwaye.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu baturage bahise bahagera, impanuka ikiba bikanashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Giheke, Ngiruwonsanga Joseph, ngo iyi kamyo yari itwawe n’umushoferi w’Umunyakenya witwa Thomas Mwakisha Mwarango w’imyaka 43 y’amavuko, wakoreraga sosiyete yitwa One to One yo muri icyo gihugu. Yageze mu ikorosi itangiye kuzamuka agace kegereye uruganda rw’icyayi rwa Shagasha ananirwa kurikata, imodoka ihita ibirinduka, icy’inyuma gitandukana n’icy’imbere.
Gitifu Ngiruwonsanga Joseph yagize ati: “Muri uko gutandukana kw’igice cy’imbere n’icy’inyuma no kuba yari yikoreye cyane, byombi byahise bigwa mu muferege iruhande rw’umuhanda, umushoferi afatwa mu byuma by’igice cy’imbere biramushwanyaguza ku buryo byasabye ko abatekinisiye b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha bazana imashini bagacagagura ibyo byuma bakabona gukuramo umurambo wari wangiritse cyane.’’
Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere aka gace kaberamo impanuka kuko no mu mpera z’umwaka ushize indi kamyo yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi yikoreye, yamanutse igice cyerekeza kuri urwo ruganda rw’icyayi rwa Shagasha, na yo irabirinduka ihitana umwe mu bari bayirimo, shoferi arakomereka bikabije. Yavuze ko zihagwa nta zindi ziba zibisikana na zo, akavuga ko ababishinzwe bakwiye kureba ikibazo gihari, cyaba ari icy’ibyapa bike bikaba byakongerwa ariko abantu ntibakomeze kuhatakariza ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko byatewe n’uko umushoferi yananiwe gukata iryo korosi rihari, ikamyo ikagwa ikanamuhitana kandi ko yari ayirimo wenyine, akavuga ko atahamya ko byatewe no kunanirwa kuko hari ahashyizweho abashoferi babanza guhagarara bakaruhuka bakirenga ishyamba rya Nyungwe, ngo bishoboka ko yabitewe n’uburangare ntiyite ku byapa biri muri ako gace, anabifatanije no kutamenya neza uyu muhanda.
Mu butumwa yahaye abashoferi nyuma y’iyi mpanuka, yagize ati: “Turasaba abashoferi ko igihe cyose batwaye imodoka bagomba kubahiriza amategeko, bagasoma n’ibyapa byo ku mihanda cyane ko ari byo biba bibaburira by’umwihariko ku batazi imiterere y’imihanda bagezeho, kuko iyo utitaye ku gusoma ibyo byapa ushobora no kuhahurira n’akaga karimo no kuhaburira ubuzima nk’uko uriya bimugendekeye.’’
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe mbere y’uko hafatwa icyemezo cy’uburyo uzashyingurwamo.



2 Responses
Rusizi: Ikamyo yari yikoreye amavuta yakoze impanuka ihitana umushoferi wari uyitwaye
POLE KWA FAMILIA YAKE MUNGU AMUPOKEE MBINGUNI
Rusizi: Ikamyo yari yikoreye amavuta yakoze impanuka ihitana umushoferi wari uyitwaye
POLE KWA FAMILIA YAKE MUNGU AMUPOKEE MBINGUNI