Rusizi: Meya arashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abarokotse

Sangiza iyi nkuru

Inama njyanama y’akarere ka Rusizi, yasabye Dr Kibiriga Anicet ukayobora gutanga ibisobanuro, nyuma yo kumushinja kuba amaze igihe arangwa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanashengura imitima abacitse ku icumu ryayo.

Ku itariki ya 8 Werurwe ni bwo njyanama ya Rusizi yandikiye Meya Kibiriga, imusaba ibisobanuro ndetse inamagana “inyandiko [ye] idasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Muri iyo baruwa njyanama ya Rusizi ivuga ku wa 1 Werurwe Meya Kibiriga yandikiye komite y’umuryango IBUKA mu karere ndetse n’izindi nzego, abamenyesha ko abatumira mu nama yo ”kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994″.

Njyanama yabwiye Meya iti: “Iyi nyandiko yawe igaragaza ko wowe bitakureba ikomeje kubabaza Abanyarwanda bose, by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya Jemoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Ku wa 6 Werurwe Meya Kibiriga Anicet yanditse ibaruwa igaragaza ko asanga yarakoresheje amagambo adakwiye nyuma yo gusesengura ibaruwa yanditse ku wa 1 Werurwe, asaba imbabazi nyuma yo kwemera ko yakoze ikosa y’imyandikire.

Njyanama ya Rusizi cyakora ivuga ko atari ubwa mbere apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ivuga ko nko mu mwaka ushize ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29, yataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya Jenoside wo mu murenge wa Nyakabuye, awuvana aho wari ushyinguye iwe mu rugo [kwa nyakwigendera] ujyanwa mu rwibutso rwa Nyarushishi, aho watunganyirijwe kimwe n’indi kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Uyu muyobozi yanamenyeshejwe ko hari n’undi muyobozi w’akarere wigeze gukoresha amagambo akomeretsa yatumye abantu bahungabana, aho yavugiye ku rwibutso rwa Nkaka ko “abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka”.

Njyanama ya Rusizi yamenyesheje Meya Kibiriga Anicet ko agomba gutanga ibisobanuro “kuri iyo migirire itari myiza ihora igaruka mu bihe byo kwibuka”, ndetse ko bizanaganirwaho ubwo inama yayo izaba yateranye.

Yamumenyesheje kandi yitandukanyije na we ku bw’inyandiko ye ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’indi migirire yose, imwibutsa ko nk’umuyobozi akwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *