Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare abasirikare bacyo barasanye n’abo mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC).
RDF mu itangazo yasohoye yavuze ko saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu itsinda ry’abasirikare ba FARDC bari hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka butagira nyirabwo buri hagati y’umupaka uhuza u Rwanda na RDC mu karere ka Rusizi.
Abasirikare ba Congo “bahise batangira kurasa ku mupaka w’u Rwanda. Inzego z’umutekano zacu zabashubije, hanyuma abasirikare ba FARDC basubira inyuma.”
RDF yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta wigeze apfa cyangwa ngo akomereke, ndetse kuri ubu hakaba hari ituze.
Yunzemo ko kuri ubu yamaze gusaba inzego zirimo urwa EJVM kugira ngo zikore iperereza kuri buriya bushotoranyi.
Si ubwa mbere FARDC ishotora u Rwanda kuko byibura kuva muri Werurwe umwaka ushize ifatanyije na FDLR yarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu zose.
Mu mwaka ushize kandi abasirikare babiri ba Congo bagerageje kurasa ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda mu karere ka Rubavu, biba ngombwa ko basubizwa bibaviramo urupfu.
Kuva mu Ugushyingo 2022 kandi indege y’intambara ya Sukhoi-25 imaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda inshuro eshatu, ndetse ubwo yabigeragezaga bwa nyuma muri Mutarama uyu mwaka byabaye ngombwa ko Ingabo z’u Rwanda ziyirasaho nk’ingamba y’ubwirinzi.
Ingabo za Congo Kinshasa zikomeje gushotora u Rwanda mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya RDC n’u Rwanda, bijyanye n’uko iki gihugu kirurega gufasha inyeshyamba za M23 zimaze igihe mu mirwano n’Ingabo zacyo.
Ni ibirego cyakora cyo u Rwanda rwakunze guhakana, rukavuga ko ntaho ruhuriye n’uriya mutwe.


