Umugabo witwa Sibobugingo Athanase wo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, yitabye Imana nyuma yo kunigwa n’inyama.
Sibobugingo wari umukozi w’Ikigo WASAC yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa moya z’umugoroba.
Mbere y’uko apfa bivugwa ko yari yiriwe yishimana na bagenzi be basangiraga inzoga mu mudugudu wa Wimana w’akagari ka Giheke yari acumbitsemo, mbere yo kujya gusura mugenzi we bakoranaga wari wabatumiye kugira ngo basangire inyama yari atetse.
Ni amakuru yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’akagari ka Giheke, Igihe Caleb.
Radio/TV10 yasubiyemo amagambo ye agira ati: “Yabaye agifata inyama ya mbere ayitamiye iramuhagama, iramuniga.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu musore akinigwa n’inyama yahise ajyanwa igitaraganya ku kigo nderabuzima cya Giheke, ahageze batumiza imbangukiragutabara ngo imujyane ku bitaro bya Gihundwe.
Gitifu wa Giheke yavuze ko imbangukiragutabara yageze ku kigo nderabuzima cya Giheke Sibobugingo yamaze gupfa.



2 Responses
Rusizi: Sibobugingo wakoraga muri WASAC yishwe n’inyama yari yagiye kuvumba
Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.
Rusizi: Sibobugingo yanizwe n’inyama iramwica
Iyo si inyama ndumva ari intererano. Cyakora nanone ngo agasozi kakwatse amaraso ntuyakarenza. Iryo niryo ryari igare rye!???? Abo mu muryango basigaye bakomere kdi birinde inyama zo gatsindwa. Abakunda intongo ndabasuhuje? murarye muri menge amazi si ya yandi ye????usigaye uyikura ku cyokezo ikaguterera kuwa kajwiga, ikagukura mu muryango.