GEOC-dxWgAMnI_y

Ruto yagennye umudipolomate wo guhagararira Kenya mu matware ya M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025 yagennye Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye ibikorwa bya dipolomasi by’igihugu cye (Consul GĂ©nĂ©ral) mu mujyi wa Goma.

Judy Nkumiri ari muri ba Ambasaderi, ba consular generals n’abayobozi bungirije b’ubutumwa Perezida William Ruto kuri ubu unayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yagennye ku wa Gatanu.

Ibi bivuze ko Kenya ari cyo gihugu cya mbere kigiye kohereza i Goma umudipolomate ugihagararira, kuva uyu mujyi wakwigarurirwa na AFC/M23 muri Mutarama uyu mwaka.

Icyemezo cya Perezida William Ruto byitezwe ko cyongera gututumbya umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi hagati ya Nairobi na Kinshasa n’ubundi bimaze igihe bitarebana neza.

Umwuka mubi hagati y’impande zombi watangiye kuzamba mu mpera za 2023, ubwo byamenyekanaga ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa RDC ryashingirwaga i Nairobi.

Ntacyo Leta ya RDC iravuga kuri kiriya cyemezo gishya, gusa byitezwe ko igomba gutumiza Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa akagitangaho ibisobanuro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *