Rwamagana: Abaturage bavuga ko bajujubijwe n’imbwa zo mu gasozi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bajujubijwe n’imbwa z’agasozi, batazi ba nyirazo zibarira amatungo magufi arimo ihene, intama, inkoko.

Aba baturage bavuga ko izi mbwa zishobora kuba ziza kujugunwa muri ako gace n’abatuye mu Mujyi wa Kigali, uretse kubarira amatungo nabo ubwabo ziba zishaka kubivugana.

Umwe muri bo, Claudine Niyomwungeri utuye mu Mudugudu wa Ryabahejwe ati “ Zariye [imbwa] imwe mu ihene zacu. Tujya twumva ngo abava I Kigali nibo baza kuzijugunya hano, zikirirwa zibunga. Imbwa zikwiriye gushyirwa ku ishumi aho kwirirwa zigenda mu baturage.”

Celestin Sebahire ukora mu Muyumbu yunzemo ko “ Kubera ko ziriya mbwa ziba zidafite ba nyirazo, hari igihe abana baza bakatubwira ko babonye imbwa zirya ihene. Iyo tugerageje gutabara cyangwa kuzihiga dusanga zagiye.”

Undi muturage, Judith Kamuhoza wo mu Kagari Ntebe yavuze ko gutunga imbwa ntacyo bitwaye ariko ngo “ Ikibazo ni abazireka zikirirwa zibunga mu baturanyi.”

Janvière Mukankurahije yabwiye TNT dukesha iyi nkuru ko mu kwezi kwa Kamena, izi mbwa zamuririye ihene ziyisanze aho yari iziritse kandi yari yateganyije ko izavamo ubwisungane mu kwivuza. Yavuze ko vuba aha imbwa nanone yongeye kuruma umwana we w’imyaka umunani witwa Patrick.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Regis Mudaheranwa yabwiye abaturage ko akarere gateganya kwica izi mbwa zayogoje uyu Murenge wa Muyumbu.

Ati “ Twavuganye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kugira ngo kiduhe umuti wakwica izo mbwa zayogoje aka gace.”
Mudaheranwa yavuze ko kwica izo mbwa hazaba harimo n’ubufatanye na polisi ndetse na ba veterineri ndetse ko n’ababyeyi bamenyeshejwe kugira ngo barinde abana babo.

Yasabye abaturage bifuza gutunga imbwa kuba babifitiye ubushobozi, bitaba ibyo bakazibukira bakabirekera abifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *