Rwamagana: Abayobozi na REG ntibumvikana ku mpamvu imyaka 5 ishize abaturage bataragezwaho amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), ishami rya Rwamagana buvuga ko ibikoresho byaguzwe hifashijwe inkunga y’ubudehe byabaye imfabusa kuko bitujuje ubuziranenge ndetse ko ubuyobozi bwakoranye n’abamamyi bakora ibitemewe bidashobora gukoreshwa.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, abatuye umudugudu wa Kamamana babwiye BWIZA ko bamaze igihe bategereje umuriro bemerewe na Leta, ariko ntibawuhabwe kandi hashize imyaka ine haguzwe ibikoresho, hakoreshejwe inkunga y’ubudehe.

Umuturage utarashatse kwivuga amazina yemeza ko ushatse kuvuga ikibazo cy’umuriro, abizira akaba ari yo mpamvu yasabye ko amazina adatangazwa.

Yagize ati: “Ntabwo ndibwivuge kuko uwabajije impamvu bataduha amashanyarazi, abayobozi bo bamwishyiramo kuko nuzamuka hariya hafi y’agasoko, ubaze uwitwa Nteziryayo n’uwitwa Pasiteri uko bayazize. Nk’abaturage turasaba ko mwatuvuganira tukabona umuriro kuko inkunga yarasohotse ndetse batubwiye ko baguze insinga, amapoto nawe urayabona aramanitse, amaze imyaka 4 yose, ndetse twagerageje no gushaka uko twaterana inkunga ngo duhabwe umuriro ariko abari bazanye ibitekerezo barabizize ku buryo amafaranga twayasubijwe ntibikorwe.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamamana, Nsabimana Augustin yabwiye iki gitangazamakuru ko kuba baratinze kubona amashanyarazi, byaturutse ku ngufu zidahagije z’amashanyarazi ndetse ko ibikoresho byasabwaga byaguzwe.

Yagize ati: “REG yaje guha umuriro abaturage batishoboye, batubwira ko taransifo (transformateur) idashobora kugaburira imidugudu ibiri, abandi turi mu bilometero bitatu, turindiriye ko batuzanira taransifo ngo twese dukwirwe. Ikibura ni iyo transifo, n’ubu bayiduhaye twarara ducannye. Icyizere turimo kubaha ni uko akarere gafite inshingano no kugira ngo iyo taransifo ize igomba kuza mu nkunga y’akarere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaduha, Munyankindi Eric avuga ko baguze amapoto ndetse n’insinga, ndetse ko REG yemeye guha abaturage amashanyarazi, bayabona .

Agira ati: “Ni twe twaguze ariya mapoto n’insinga, abagomba kuduha umuriro ni REG. Bazajye bihangana n’ubwo twatinda ariko urabona ko tuba dufite ubushake.”

N’ubwo ubuyobozi bw’Akagari n’Umudugudu buvuga ko baguze ibikoresho birimo amapoto 12 ndetse bakagura insinga, REG ivuga ko yanze kubikoresha kuko bitujuje ubuziranenge ndetse ko byaguzwe mu bamamyi.

Igombwa Steven uyobora REG, ishami rya Rwamagana yemeza ko ibikoresho byaguzwe ahatemewe ndetse bitujuje ubuziranenge .

Agira ati: “Babonye biremereye baragenda bakorana n’abamamyi, aba ari bo babubakira utwo twuma, aba ari na bo bajya kubagurira ubuntu bw’ubutsinga mu by’ukuri wabonaga ko bugiyeho uretse kubateza impanuka ntakindi bwabamarira. Rero inkuru yatugezeho, urumva uko byagenda kose ntabwo babikora ngo bashyire ku miyoboro kashi pawa (cash power) tutabimenye. Twasanze barabakoreye ibintu by’ubujura byo kubiba kuko urutsinga baguze, yewe n’utwo twuma nawe warahageze warabibonye, n’ibyo bibazo byatewe no gukora utwo tuntu tutemewe ku miyoboro y’amashanyarazi. Twanze ko bashyiraho ibyo bintu bitemewe. ”

Igombwa akomeza yizeza abaturage ko REG izabafasha kuko irimo gushaka ingengo y’imari yakoreshwa hakagurwa ibikoresho byujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ariko mu kuri nabo twabashyize muri gahunda, uyu mwaka tugiye gutangira mu kigo cyacu hari poroje (projet) turimo gukora tureba ahantu hagiye hasigara, ndumva bizajya kugera mu kwezi kwa Gatandatu abo bantu bacaniwe.”

Nyuma yo kumenya impamvu yatumye abaturage badahabwa amashanyarazi ndetse no kumenya ko ibikoresho byaguzwe mu buryo butemewe kandi bikaba bitazakoreshwa, twashatse kumenya ikigomba gukorwa kugira ngo amafaranga y’inkunga ya Leta agaruzwe kuko atakoze ibyo yari agenewe, ariko inshuro zose twahamagaye Munyankindi Eric uyoboye akagari ka Kaduha ntiyitabaga telefoni ndetse ntiyigeze asubiza ubutumwa twamwoherereje kuri telefoni igendanwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana: Abayobozi na REG ntibumvikana ku mpamvu imyaka 5 ishize abaturage bataragezwaho amashanyarazi
    Rwamagana rwose reg ntawamenya ibyo babamo natwe muri Munyiginya Kimbazi agatare twabuze umuriro kandiinsinga zitunyura hejuru yinzu zacu,inzego zibishinzwe nizituvuganire bawuduhe

  2. Rwamagana: Abayobozi na REG ntibumvikana ku mpamvu imyaka 5 ishize abaturage bataragezwaho amashanyarazi
    Rwamagana rwose reg ntawamenya ibyo babamo natwe muri Munyiginya Kimbazi agatare twabuze umuriro kandiinsinga zitunyura hejuru yinzu zacu,inzego zibishinzwe nizituvuganire bawuduhe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *