U Rwanda ni igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije muri politiki y’ububanyi n’amahanga kuva rwabohorwa mu 1994. Ubu iki gihugu ni inshuti y’amahanga menshi, aho Umunyarwanda adashobora kugera yikandagira. Gusa ntabwo byeze ngo de! Mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’Ak’Afurika y’Iburasirazuba hagiye hagaragara utwuho duto duto ariko nyuma hari utwagiye dusibangana ubwo ibihugu bimwe na bimwe byabaga bimaze kubona ubutegetsi bushya.
Uwakwita iki gihugu ‘inararibonye mu kuzahura umubano’ rwifashishije Abakuru b’Ibihugu bashya ntabwo yaba arebye hafi, kuko ni ubuzima rwanyuzemo mu bihe bya vuba.
Ntabwo umubano w’u Rwanda na Tanzania wari mwiza mbere y’2015 ku bwa Jakaya Mrisho Kikwete kuko nko mu 2013 yigeze kwirukana ibihumbi by’Abanyarwanda b’abimukira avuga ko nta byangombwa bafite, intandaro yaketswe ni uko u Rwanda rwashinje leta ya Kikwete gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo.
Ubwo Perezida John Pombe Magufuli yayoboraga Tanzania kuva tariki ya 5 Ugushyingo 2015, yagaragaje ko Tanzania yakongera kubana neza n’u Rwanda. Urugendo rwa mbere Magufuli yagize nk’Umukuru w’Igihugu rwabaye urwo mu Rwanda tariki ya 6 Mata 2016. Yaganiriye byinshi na Perezida Kagame, bijyanye n’uko ibihugu byombi byabana mu buryo bufatika. Ubu ibi bihugu byombi bibanye mu mahoro.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nawo wajemo agatotsi mu bihe bitandukanye. Ubwo Gen. Laurent Nkunda n’umutwe witwaje intwaro wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple) yari ayoboye wagabaga ibitero bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mbere yo mu 2009, Guverinoma ya Joseph Kabila yashinje u Rwanda kuba inyuma y’uyu mutwe.
Uyu mwuka wakomeje n’igihe umutwe wa M23 (Mars 23) warwaniraga muri iyi Ntara mu 2012, abayobozi b’iki gihugu bashinjaga u Rwanda kuwutera inkunga y’ibikoresho no kohereza ingabo zarwo kuwubasha kurwanya igisirikare cy’igihugu. Icyo gihe, Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yamaganiye kure ibi birego. Ibi nabyo byagize iherezo, wa mubano urazahuka ku butegetsi bushya bwa FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo wayoboye RDC kuva tariki ya 24 Mutarama 2019.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere Félix Tshisekedi yakoreyemo ingendo kuko yarurayemo tariki ya 24 Werurwe 2019, icyo gihe bukeye asura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku gisozi, ndetse leta ye igirana amasezerano n’u Rwanda ya guhuza umuhanda wo mu kirere, ikigo cy’ubwikorezi cya RwandAir kikajya gikorera ingendo i Kinshasa, inshuro eshatu mu cyumweru, byari byateganyijwe ko zizongerwa. Mbere y’uko Tshisekedi agera mu Rwanda, yabanje kohereza intumwa ye Vital Kamerhe (wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ibiro bye) kuri Paul Kagame, mu buryo bwasaga no kumuharurira inzira.


Ubu buzima u Rwanda rubunyuzemo mu myaka mike itambutse. Ubu igihugu gitahiwe n’u Burundi, bimaze imyaka igera kuri 5 bidacana uwaka. Gusa ubu haribazwa igikurikiraho ku butegetsi bushya bwa Rtd. Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye watowe tariki ya 20 Gicurasi 2020, akemezwa kuri uyu wa 4 Kamena 2020 nk’uwatsinze mu buryo budakuka.
U Rwanda n’u Burundi bihagaze bite mu myaka 5 iri gushira?
Hari mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko yongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Icyo gihe mu Burundi habaye imvururu, abatifuza ko yongera kuyobora barigaragamya. Umutekano wabaye muke, dore ko ari bwo humvikanye umutwe w’Imbonerakure washinjwaga guhohotera abadashaka ko Nkurunziza yongera kuyobora igihugu. Mu Burundi habaye igerageza ryo guhirika uyu Mukuru w’Igihugu ku butegetsi ryari riyobowe na Gen. Godefroid Niyombare gusa ryafashe ubusa.
Ibi bikorwa byose byateje umutekano muke mu Burundi, imbaga nyamwinshi itangira guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda rwabakiriye mu nkambi nka Mahama. Icyo gihe ubutegetsi bw’u Burundi bwashinje u Rwanda kugumura Abarundi ndetse no gutoza impunzi zabo, mu rwego rwo kuzitegurira kuzajya guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Ibyo bisa n’ibyacogoye, hakurikiraho gushinjanya guteza umutekano muke mu gihugu n’ikindi. Pierre Nkurunziza ubwe yavuze ko “u Rwanda rwagize uruhare mu bitero bitandukanye byagabwe mu Burundi kuva mu 2015” ndetse bushinja u Rwanda gufasha imitwe iburwanya gusa rwo rwarabihakanye nk’uko byumvikanye mu majwi y’abayobozi barimo Amb. Olivier Nduhungirehe wari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.
U Rwanda narwo rwashinje leta y’u Burundi gutera inkunga ibikorwa byahungabanyije umutekano mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe nka Kitabi muri Nyamagabe, muri Nyaruguru ndetse no muri Rusizi. Muri icyo gihe, umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wavugirwaga na Maj. Sankara (Nsabimana Callixte). Gusa leta y’u Burundi nayo yahakanye uruhare yashinzwe muri ibi bikorwa.
Iyi ni inshamake yo kwishishanya k’u Burundi n’u Rwanda muri iki gihe, ibihugu bifitanye amateka maremare y’ubuvandimwe, bivuga indimi zitandukanye ariko bitagorana cyane kumvikana gusa haracyari icyizere ko umubano mwiza wabyo wakongera gusubira uko wahoze cyangwa se ukaba mwiza kurushaho. Hashingiwe ku buryo u Rwanda rwabyitwayemo kuri Tanzania na RDC, ibi byose birashoboka ku butegetsi bwa Rt. Gen. Ndayishimiye.
Ntabwo habaho gutungurwa biramutse bibaye kuko muri politiki y’ububanyi n’amahanga birasanzwe, aho umunyapolitiki aterera akajisho aho byananiranye maze akahashyira imbere ku rutonde rw’ibikwiriye gukemurwa byihutirwa. Wakwibaza impamvu Dr. John Magufuli yakoreye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, ukibaza impamvu Felix Tshisekedi yashyize u Rwanda imbere mu bihugu yagombaga kugenderera.
Ubutumwa Guverinoma y’u Rwanda yoherereje u Burundi kuri uyu wa 6 Kamena 2020, ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, buratanga icyizere mu buryo budashidikanywaho. Bwifurije amahirwe Gen. Ndayishimiye ku bw’insinzi yabonye, ryongeraho ko u Rwanda rwiyemeje guharanira umubano w’amateka hagati yarwo n’u Burundi. Ibi ni byo buri wese; yaba Umunyarwanda, Umurundi cyangwa undi munyamahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga bategereje.


