img-20200320-wa0036.jpg

Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu

Sangiza iyi nkuru

Ministeri y’Ubuzima mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Werurwe 2020 yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi ba Coronavirus batandatu, muri rusange baba 17.

Abarwayi babiri ba mbere ni Umufaransakazi w’imyaka 30 y’amavuko hamwe n’umwana we w’imyaka 10 y’amavuko. Uwo bashakanye ni umwe mu bagaragayeho Coronavirus mu minsi.

Uwa gatatu ni Umunyyarwandakazi w’imyaka 32 y’amavuko waje aturuka mu mugi wa Dubai tariki ya 19 Werurwe 2020. Ibimenyetso byagaragagaye agipimwa ku kibuga cy’indege.

Uwa kane ni umugabo w’Umunya-Swede ufite imyaka 26 y’amavuko wageze mu Rwanda aturutse muri Swede tariki ya 3 Werurwe 2020. Yagaragayeho ibimenyetso tariki ya 18 Werurwe 2020.

Uwa gatanu ni umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 y’amavuko usanzwe akorera ingendo mu mahanga. Yagaragayeho ibimenyetso tariki ya 18 Werurwe 2020.

Uwa gatandatu ni Umunyarwanda w’imyaka 24 y’amavuko wageze mu Rwanda tariki ya 19 Werurwe 2020. Yari avuye mu Buhinde, anyura i Doha muri Qatar.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yo gukumira iki cyorezo nko kwimakaza umuco w’isuku. Isaba umuntu ugaragayeho ibimenyetso nk’ibya Coronavirus birimo umuriro n’inkorora ko yahamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa se akagana umujyanama w’ubuzima umwegereye.

img-20200320-wa0036.jpg

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Niba barageze mutubari Kandi tugikora muraza kumbwira …

  2. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Niba barageze mutubari Kandi tugikora muraza kumbwira …

  3. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Uwiteka ati nimukora ibi bikurikira 1-kwikunda 2-nimutita kubakene impfubyi n’abapfakazi 3-nimutongera urukundo impuhwe no gufashanya utitaye Aho umuntu yavukiye cg uruhu rwe …ati ibyo byose nibibananira Nzabateza indwara zibyorezo nzoreka abakomeye naboroheje nzahera ku muto kugera kumukuru kugeza ubwo muzampindukirira kuko ndi uwiteka imana yanyu.tayali rero ngiyo Coronavirus iraje .

  4. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Uwiteka ati nimukora ibi bikurikira 1-kwikunda 2-nimutita kubakene impfubyi n’abapfakazi 3-nimutongera urukundo impuhwe no gufashanya utitaye Aho umuntu yavukiye cg uruhu rwe …ati ibyo byose nibibananira Nzabateza indwara zibyorezo nzoreka abakomeye naboroheje nzahera ku muto kugera kumukuru kugeza ubwo muzampindukirira kuko ndi uwiteka imana yanyu.tayali rero ngiyo Coronavirus iraje .

  5. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Nukurushaho gukurikiza inama tugirwa na minisiteri yubuzima naho igitangaje nuko ubona hari abakifata nkibisanzwe bahana ibiganza bahoberana abandi basangira begeranye.

  6. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Nukurushaho gukurikiza inama tugirwa na minisiteri yubuzima naho igitangaje nuko ubona hari abakifata nkibisanzwe bahana ibiganza bahoberana abandi basangira begeranye.

  7. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Uwiteka ati nimukora ibi bikurikira 1-kwikunda 2-nimutita kubakene impfubyi n’abapfakazi 3-nimutongera urukundo impuhwe no gufashanya utitaye Aho umuntu yavukiye cg uruhu rwe …ati ibyo byose nibibananira Nzabateza indwara zibyorezo nzoreka abakomeye naboroheje nzahera ku muto kugera kumukuru kugeza ubwo muzampindukirira kuko ndi uwiteka imana yanyu.tayali rero ngiyo Coronavirus iraje .

  8. Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu
    Uwiteka ati nimukora ibi bikurikira 1-kwikunda 2-nimutita kubakene impfubyi n’abapfakazi 3-nimutongera urukundo impuhwe no gufashanya utitaye Aho umuntu yavukiye cg uruhu rwe …ati ibyo byose nibibananira Nzabateza indwara zibyorezo nzoreka abakomeye naboroheje nzahera ku muto kugera kumukuru kugeza ubwo muzampindukirira kuko ndi uwiteka imana yanyu.tayali rero ngiyo Coronavirus iraje .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *