Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubutabera bufatwa nk’inkingi ikomeye yihutisha iterambere ry’igihugu, mu Rwanda mu butabera haracyagaragara ibibazo bishingiye ku gutinda kurangizwa kw’imanza zaburanishijwe ndetse na Ruswa ivugwa muri uru rwego bishobora gutuma rutakarizwa ikizere.

Urugero ni uko hari imanza zaciwe na za Gacaca , kugeza ubu zitararangizwa ngo abagomba kubona ingurane bazihabwe. Ruswa nayo iza nk’imbogamizi nyamukuru ahanini ku mirangirize y’imanza zimwe na zimwe. Ibi bikiyongeraho ko abaturage bagaragaza impungenge z’uko imitungo yabo iteshwa agaciro n’abahesha b’inkoko , mu gihe baterezwa cyamunara .

Raporo y’umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency international Rwanda ) Rwanda Bribery Index 2019, igaragaza ko urwego rw’ubutabera ruri mu zibasiwe cyane na Ruswa.

Inzego nyinshi zishinzwe gushyira mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’amategeko nizo ziza ku isonga mu kuvugwaho ruswa nkuko iyi Raporo ibigaragaza. Ikigero cya ruswa iboneka mu bucamanza ingana na 8.4%, Polisi yo mu muhanda14%, urwego rw’ubugenzacyaha RIB 7.08% naho urwego rw’ubushinjacyana iyi raporo igaragaza ko ru ku kigero cya 20%.

Mu kiganiro Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston aherutse kugirana n’abanyamakuru yavuze ko muri rusange ubutabera mu Rwanda buhagaze neza. Yagarutse ku ntego bafite kandi yashimangiye ko umuntu ukora mu rwego rw’ubutabera ugaragaweho na Ruswa, agomba kubibazwa nk’undi uwariwe wese. Abazwa ku bijyanye n’abayobozi bakuru barimo gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa, Minisiti Busingye avuga ko itegeko iyo rigiye kujyaho ritavangura umuyobozi, cyangwa undi wese kuko bose imbere y’amategeko bangana.

Rwanda Bribery Index 2019 ivuga ko Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abakora mu butabera ,3.3% bagerageza kwaka ruswa,15.2 Ku ijana bagushwa mu mutego wo kuyihambwa batabigambirye naho 81.5% batanga serivisi nkuko bisabwa.

Umuyobozi wa Transparency Interanation Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculée, avuga ko abenshi mu bakora mu rwego rw’ubutabera baka ruswa mu buryo buziguye, aha agaruka ku bitwa abakomisiyoneri bashinzwe guhuza utanga ruswa n’umukozi mu nzego za leta uyakira.

Mu nama nkuru y’umuryango RPF Inkotanyi yateranye kuwa 26 Kamena 2020, Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi gutunganya ibyo basabwa, kandi bashyira imbere inyungu z’umuturage. Yanibukije kandi abayobozi bakuru ko nta mwanya na muto ruswa ifite mu gihugu cy’Urwanda. Perezida Kagame kandi yabwiye abitabiriye iri huriro ko byanze bikunze uwigwizaho ibigenewe abaturage agomba kubiryozwa byanze bikunze.

Irangizwa ry’imanza mu Rwanda

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Sena yasabye Minisiteri y’ubutabera gutanga ibisobanuro ku butinde bw’imanza zitinda kurangizwa . Mu manza 96 zashikirijwe urukiko rw’ikirenga zikekwa ko zabayemo akarengane , Ubugenzuzi bwagaragaje ko hasuzumwe 43. Murizo 29 zasanzwe zaragaragayemo akarengane Sena isanga ko ahanini katurutse kuri ruswa.

Ahandi hakomeje kunengwa ni mu irangizwa ry’imanza za gacaca. Mu manza zisaga miliyoni n’ibihumbi 900 zaburanishijwe n’Inkiko Gacaca, izisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 zari izirebana n’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Imanza zirenga ibihumbi 141 za Gacaca zahawe umurongo w’uburyo zarangizwa, gusa kugeza na nubu ntizirarangizwa. Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Bizimana Jean Damascene, atunga agatoki inzego zibanze kudashyiramo imbaraga mu irangizwa ry’izi manza.

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda rutangaza ko ahanini umuturage atakariza urwego runaka icyizere biturutse ku buryo ibyo abakeneyeho atabibona uko bikwiye.

Kuri iyi ngingo, ubutabera bw’urwanda bwishimiwe ku kigero cya 78.7%, muri uyu mwaka, ni mugihe byari biteganijwe ko bizagera kuri 80% mu mpera za 2020 nkuko Rwanda bribery index 2019 ibigaragaza.

Mu rwego rw’Ubutabera hakenewe imbaraga , aho mu rwego rw’irangiza ry’imanaza hashyirwamo ingufu. Muri uru rwego kandi abahesha b’inkiko basabwa gukoranira hafi n’abagenagaciro hagamije kubaha uburenganzira bw’uterezwa cyanmura cyane ko byagaragaye kenshi usanga imitungo yabo igurwa ku giciro gito ugereranije n’icyo yakabaye igurirwaho.

Si ibi gusa kandi kuko hirya no hino mu gihugu hari ingero nyinshi zaho bamwe mu baburanye indishyi mu manza z’inkiko gacaca , indishyi ziririwe na bamwe mu nzego zibanze , ahandi ugasanga mu manza zitandukanye baterejwe na kasha mpuruza ariko immaza ntizirangizwe.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  2. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  3. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  4. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  5. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  6. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  7. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  8. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

    1. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
      ubu se niba waratanze ikirego wanditse inyandiko nk’iyo wanditse mu butumwa bwawe, watsinzwe kuko bakwatse ruswa cyangwa ahubwo bananiwe kumva ibyo uvuga?

    2. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
      ubu se niba waratanze ikirego wanditse inyandiko nk’iyo wanditse mu butumwa bwawe, watsinzwe kuko bakwatse ruswa cyangwa ahubwo bananiwe kumva ibyo uvuga?

  9. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  10. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Yewe TB gihango muri rutsiro baratuzengereje kuri ruswa nihaburanira cg ikerengo cyawe cyakirwe na cash ufite ngobikunde,ababishinzwe bazahakorere ubungenzuzipe nahubundi harakabije

  11. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Rwose ruswa irahari cyane aho nababuranira abantu bumvikana nabafite dossier bakareba ahari inyungu bitewe numufuka wababurana ubundi urubanza bakarutinza uko bashaka cg nyine rugatsindwa nuwatanze akantu kanini ingero nyinshi zirahari ababishinzwe rwose nibatabare…

  12. Rwanda : Ruswa mu butabera idindiza irangizwa ry’imanza
    Rwose ruswa irahari cyane aho nababuranira abantu bumvikana nabafite dossier bakareba ahari inyungu bitewe numufuka wababurana ubundi urubanza bakarutinza uko bashaka cg nyine rugatsindwa nuwatanze akantu kanini ingero nyinshi zirahari ababishinzwe rwose nibatabare…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *