Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yagabanyije imishahara y’abakozi bayo bose nk’ingamba yo kugabanya ibyo iyi sosiyete iri gutakaza muri iyi minsi hanarebwa ku hazaza hayo.
Abakozi ba RwandAir bamenye ko imishahara yabo yagabanyijwe ku wa 24 Mata, mu itangazo ryanditswe na Yvonne Makolo uyobora iki kigo.
Umuyobozi wa RwandAir yavuze ko ikigo “cyatakaje inzira zose kinjirizagamo amafaranga kandi gisabwa gukomeza gutanga ikiguzi kitaziguye gisabwa kwishyura kugira ngo ubucuruzi bukomeze.”
Abakozi ba RwandAir bagabanyirijwe imishahara bitewe n’ibyiciro by’imishahara bahembwa, aho imishahara igomba kugabanyukaho hagati ya 8% na 65%.
Abahembwaga imishahara mito ni bo yagabanyutseho 8%, mu gihe abahabwaga imishahara yo hejuru igomba kugabanyukaho 65%.
Uretse kugabanya imishahara, Makolo yavuze ko amasezerano atari ngombwa n’amafaranga agenewe itumanaho ahagaritswe kugeza igihe abo agenewe bazongera kubimenyesherezwa.
Igihe cyo guhagarika amasezerano y’abapilote na cyo cyongerewe.
Umwe mu bacuruza amatike y’indege muri Rwandair, yemereye Bwiza ko inkuru y’uko iki kigo cyagabanyije imishahara y’abakozi ari ukuri, yemeza ko ari icyemezo kigomba guhita kigira ingaruka mbi ku mibereho yabo.
Ku ngingo ijyanye n’imibereho y’abakozi ba RwandAir, umuyobozi wayo yavuze ko bazi neza ko guhagarika imishahara bizagira ingaruka ku mibereho yabo, gusa yemeza ko nta yandi mahitamo bari bafite.
Yagize ati: “Iki ni icyemezo gikomeye cyane, kandi twumva ingaruka kizagira kuri wowe n’umuryango wawe. Ariko rero, nyamuneka umenye ko twasuzumye ubundi buryo butandukanye tugasanga amahitamo twahisemo, ari bwo buryo bwiza muri iki gihe.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bwa RwandAir bwifatanyije n’abakozi bayo muri ibi bihe bikomeye, abizeza ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo ahazaza ha Kiriya kigo habe heza.
Ku wa 19 Werurwe RwandAir yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo ingendo zayo mu gihe cy’iminsi 30, gusa iki gihe cyaje kwiyongera kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje gushegesha isi.
Kuba iki kigo kimaze ukwezi kurenga kidakora ingendo zo mu kirere, byashegeshe ubukungu bwacyo, ikaba impamvu cyafashe icyemezo cyo kuba kigabanyije imishahara y’abakozi bacyo kuri ubu bari mu ngo zabo.
Iki kigo giherutse gutangiza ingendo mu bwikorezi bw’imizigo, gusa ni ubwikorezi butakinjiriza amafaranga angana n’ayo cyakuraga mu gutwara abantu.
Abakozi ba RwandAir bagabanyirijwe imishahara, nyuma abayobozi bakuru b’iki kigo cyo kimwe n’abandi batandukanye mu buyobozi bukuru bw’igihugu bemeye guhara umushahara w’ukwezi kwa Mata ngo bafashe igihugu guhangana na Covid-19.

2 Responses
Rwandair yagabanyije cyane imishahara y’abakozi bayo
Nta kundi byagenda.N’ahandi ku isi ibintu birimo kudogera.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane “nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.