Sadate mu bashenguwe n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko Bushayija Léonard wabaye Perezida wayo mu myaka 20 ishize yapfuye. Inkuru y’urupfu rw’uyu musa. Iyi nkuru yamenyekanye ku munsi w’ejo, mbere y’uko Kiyovu Sports iyemeza mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo.

Kiyovu yagize iti: “Umusaza wacu Bushayija Léonard amaze kwitaba Imana, umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu akababaro n’umuryango wa Muzehe Leonard, Imana imwakire Mubayo, kandi ikomeze abasigaye! Ikipe itakaje umugabo w’ingirakamaro, umwe mu bayibereye abayobozi beza.”

Inkuru y’urupfu rwa Bushayija yababaje abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, batambutsa ubutumwa bufata mu mugongo umuryango we.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA) bwavuze ko bwifatanyije mu kababaro na Kiyovu Sports, buboneraho no kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera.

FERWAFA yagize iti: “FERWAFA yifatanyije n’umuryango mugari wa Kiyovu Sports mu kababaro ko kubura BUSHAYIJA Leonard wabaye perezida w’iyi kipe. Twihanganishije umuryango we.”

Ikipe ya Gasogi United yo yihanganishije Kiyovu igira iti:”Umuryango mugari wa Gasogi United wihanganishije ikipe ya Kiyovu Sports ku bwo kubura BUSHAYIJA Leonard. Imana imwakire mu bayo!”

Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, we yavuze ko ibyo Muzehe Bushayija yakoze bazahora babyibuka.

Ati: “Inkuru y’akababaro ibyutse ishengura Imitima y’abakunzi b’Umupira w’amaguru ndetse naba Sportifs.”

“Njye ubwanjye n’Umuryango wanjye twifatanyije mukababaro n’Umuryango w’Umusaza Bushayija Léonard ndetse n’Umuryango wa Kiyovu Sports, ibyiza wakoze tuzahora tubyibuka. Imana ikwakire.”

Bushayija Leonard yayoboye Kiyovu Sports kuva 1995-1998 ari perezida mu 1998-2001 yari visi perezida wayo.

Muri 2019 yatorewe kuyobora Komisiyo yo kuyobora Kiyovu Sports, aza gusimbirwa na komite ya Mvuyekure François bagiye gusinya amasezerano na Azam.

Bushayija yari muri komisiyo yateguye amatora ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020, aho yari ashinzwe kubarura amajwi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sadate mu bashenguwe n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports
    Niyigendere.Twarakoranye kandi yari umuntu mwiza.Natwe ejo tuzapfa.Gusa ijambo ry’Imana risobanura neza ko abantu bapfa barashatse Imana bakiriho,bataribereye gusa mu gushaka ibyisi,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

  2. Sadate mu bashenguwe n’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports
    Niyigendere.Twarakoranye kandi yari umuntu mwiza.Natwe ejo tuzapfa.Gusa ijambo ry’Imana risobanura neza ko abantu bapfa barashatse Imana bakiriho,bataribereye gusa mu gushaka ibyisi,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *