Perezida ucyuye igihe wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yahishuye ko gukubitwa n’ingabo z’igihugu ubwo bishimiraga intsinzi ya Rayon Sports kuri APR FC biri mu byatumye arushaho kwanga iyi kipe y’Ingabo z’igihugu urunuka.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye na B&B FM-Umwezi.
Perezida Sadate aheruka kwamburwa inshingano zo kuyobora Rayon Sports n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, nyuma yo kutubahiriza inshingano rwamuhaye nk’umuyobozi w’iriya kipe.
Mu gihe kingana n’umwaka urenga Munyakazi yamaze ayobora Rayon Sports, hari bamwe mu bafana bakunze kumushinja kurimbura iriya kipe rwihishwa, ahanini bamushinja kuba ari umufana wa APR FC na cyane ko ngo yanayoboye ikipe y’Ingabo z’igihugu ya Volleyball.
Munyakazi yabajijwe kuri ibyo bintu, asubiza ko adakunda APR FC, ndetse urwango ayifitiye rwongerewe no gukubitwa n’ingabo z’igihugu ubwo bishimiraga intsinzi yayo kuri mukeba nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Iyo Rayon Sports yatsindaga kariya gace ka Maison Trèsor twarakabohozaga. Sinzibagirwa ikintu cyatumye nanga APR FC kurushaho, twavuye gutsinda APR, sinibuka umwaka, turamanuka tujya hariya mu Biryogo, turabyina.”
“Hamanutse abasirikare bari mu modoka bavamo baradukubita turirukanka, ibyari ibyishimo bivamo akababaro. Icyo gihe, kuva uwo munsi noneho, buriya n’abanyitirira APR ndabyakira nyine, ntabwo banyegetse ku mwanzi cyangwa iki, ariko numva mbasetse cyane.”
Munyakazi Sadate yavuze ko yabaye hafi Rayon Sports nk’umukunzi wayo kuva ageze i Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akajya atanga imisanzu itandukanye ariko ntabigaragaremo cyane.
Yavuze ko ubwo yajyaga hafi y’ubuyobozi hari mu mwaka w’imikino wa 2018/19, aho yatanze uduhimbazamusyi tw’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw ku mikino ya Kiyovu Sports na APR FC, akanatanga amafaranga yo kugura Ulimwengu Jules wagize uruhare runini mu gutwara igikombe cya Shampiyona uwo mwaka.
Kwigaragaza muri ubwo buryo ngo ni byo byatumye Muvunyi Paul wari Perezida wa Rayon Sports amusaba kuba yaba umuyobozi akamusimbura, n’ubwo ari na we wayoboye urugamba rwo kumuhirika.
Yavuze ko mu byo yamenye byatumye ashwana na Muvunyi ari ikiganiro yagiranye na Radio Rwanda akagaragaza ko ubwo yahabwaga ikipe, yasanze nta mafaranga ifite kuri konti ndetse yari ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw.
Ikindi cyamukozeho ngo ni umugambi wo gushinga ikipe ya Rayon Sports Basketball Club yaburijemo, birangira ashwanye n’abarimo Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis n’abandi bari bawurimo.


