Bwiza

Saint John's: Perezida Kagame yitabiriye Inama ya CHOGM 2026

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Jumatatu, 2 Novemba 2026 saa 06:25
Saint John's: Perezida Kagame yitabiriye Inama ya  CHOGM 2026

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Saint John's mu murwa mukuru wa Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza, CHOGM 2026.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 28, kuva zatangira mu 1971, ifite insanganyamatsiko igaruka ku kwihutisha ubufatanye n'ishoramari mu kugera ku iterambere rya Commonwealth.

Usibye Perezida Kagame, iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne, Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.

Bwiza News

Yitabiriwe kandi n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abaminisitiri, abahagarariye urwego rw’abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’urubyiruko.

Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama bazaganira ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa babyo mu guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo no kongera ishoramari rifite uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu.

Hazaba kandi ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, amahuriro atandukanye, umwiherero w’abayobozi ndetse n’ibiganiro bazagirana n’abahagarariye urwego rw’abikorera.

Perezida Kagame azitabira ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru azahuriramo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo. Ni kiganiro kizibanda ku buryo Commonwealth yarushaho kubyaza umusaruro ubushobozi ifite, hagamijwe kubaka ahazaza heza h’abaturage b’ibihugu biyigize.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azanitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro CHOGM 2026, uzahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama.

Perezida Kagame kandi ku mugoroba yitabiriye akarasisi k’icyubahiro kabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 45 Antigua and Barbuda imaze ibonye ubwigenge ibuhawe n'u Bwongereza kuva ku itariki 1 Ugushyingo 1981.

Bwiza News

Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM) iri kubera mu Mujyi wa St. John's muri Antigua and Barbuda, kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026.

Ni inama iba buri myaka ibiri, ikaba ari urubuga rukomeye rufatirwamo ibyemezo bireba ibihugu 56 bigize Commonwealth, bituwe n'abaturage bagera kuri miliyari 2,7, bangana na kimwe cya gatatu cy'abatuye Isi.

Denis Nsengiyumva

Imeandikwa na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.