Nyiranzayino Salome w’imyaka 72, wigishije imyaka 30 mu mashuri abanza (primaire), avuga ko abana bo muri icyo cyiciro ubu nta burere bafite bitewe n’uko batagira umwarimu umwe, ubigisha amasomo yose, ahubwo ugasanga bafite benshi bitewe n’uko buri somo riba rifite umwarimu uryigisha. Ibitangazamakuru bya BWIZA TV na BWIZA.com byageze mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Rurambo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze biganira n’uwo mubyeyi. Ku ngingo yo kuba abana bagira abarimu benshi, avuga ko bituma babura gikurikirana ngo hamenyekane aho bafite intege nke. Yagize ati ” Nta burere ntabwo kubera ko ubu impamvu mbona uburere bwagiye, ni umwana yigishwa n’abarimu barenze bane, batanu. Twebwe icyo gihe twigishaga abana 50, ukazajya ubagoragora. Ubu umwe araza akaba arigendeye ntibite ku mwana ngo bamukurikirane. Nabyo nta kibazo ariko usanga hari n’abatazi guteranya rimwe uteranyijeho kabiri cyangwa abe yasoma izina rye kandi ageze muwa Gatandatu.” Salome avuga ko ubu buryo bugira ingaruka ku kuba umwana yakurikiranwa, ngo afashwe aho afite intege nke. Yadutangarije ko yishimiye ko kwimura abanyeshuri batatsinze byabaye bihagaze n’ubwo atari yaramenye ko icyo cyemezo cyafashwe. Ati ” Niba ari uko byagenze ni byiza, ndabishimye.” Mwarimu Nyiranzayino agaruka ku bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri bo muri iki gihe, avuga ko ari bibi. Ati ” Ntabwo bameze neza.” Avuga ko kudahana ariyo soko yo muri iyi minsi. Reba ikiganiro twagiranye Yikomye abanyeshuri barangajwe na za telefone. Ati ” Niba umwana akosheje, abarimu batumizeho umubyeyi we, bafatanye bamuhane bihanukiriye, bitabaye ibyo, nta kizatambuka. Bagomba kubahana, bakabaha igitsure gikaze.” Uyu mubyeyi avuga ko atibuka neza umubare w’abana bamunyuze imbere kuva mu 1968 gusa ngo ni benshi. Kuri ubu ari mu kiruhuko kuva mu 2000, akaba akora indi mirimo isanzwe irimo ubuhinzi.

Nyiranzayino Salome asanga abarimu bakwiriye kwemererwa guhana abana bakoze amakosa


