Samson Babuwa yerekeje muri Kiyovu Sports

Sangiza iyi nkuru

Umunya Nigeria Samson Babuwa wakiniraga ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare, yamaze gutandukana na yo burundu yerekeza muri Kiyovu Sports.

Uyu mugabo ukina asatira izamu yari yaramaze gusezera abayobozi n’abakunzi ba Sunrise yari amaze imyaka ine akinira, icyari gisigaye kikaba cyari kumenya ikipe nshya agomba kwerekezamo.

Amakuru avuga Babuwa yasinyanye na Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kwemera kumuha abarirwa muri 7,000,000Rwf.

Babuwa Samson ni umwe muri ba rutahizamu beza shampiyona y’u Rwanda ifite, bigashimangirwa n’uko ari we wari uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka, dore ko yasubitswe amaze gutsinda ibitego 15.

Yerekeje muri Kiyovu Sports mu gihe amakuru yanamwerekezaga mu making ya Musanze FC na Rayon Sports na yo yari yagaragaje ko amwifuza.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports uretse kuba yasinyishije Babuwa, imaze no kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bifuzwaga n’andi makipe barimo Mbogo Ally, Serumogo Ally ndetse na Ishimwe Saleh.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *