Sergio Ramos yavuze uburyo butangaje yakwakiramo Messi aramutse amusanze muri Real Madrid

Sangiza iyi nkuru

Sergio Ramos usanzwe ari Kapiteni wa Real Madrid, yatangaje ko Lionel Messi yemeye kuva muri FC Barcelona akajya muri Real Madrid yemera kuba amweguriye inzu ye mu byumweru bike mu gihe yaba agishakisha iye yo kubamo.

Ramos yabigarutseho ejo ku wa Kane mu kiganiro “Charlando Tranquilamente” yagiranye n’icyamamare Ibai Llanos wamubajije niba yakwemera guha ikaze Messi muri Real Madrid.

Ni Messi byagorana kugira ngo yerekeze muri iriya kipe y’i Madrid, bijyanye n’uko FC Barcelona na Real Madrid zisanzwe zidacana uwaka kugeza n’aho biba ari ikizira ko umukinnyi yava mu kipe imwe akerekeza mu yindi.

Ramos abajijwe niba yakwemera kwakira Messi yagize ati: “Cyane rwose, 100%. Yatura mu rugo rwanjye mu cyumweru cya mbere cyangwa igikurikira. Yakumva atekanye ndetse anaryohewe, nakwishimira cyane gukora ibirenze ibi.”

Ramos yakomeje agira ati: “Twe nk’abafana ba Real Madrid twihanganiye imyaka myinshi myinshi ya Leo [ari muri FC Barcelona] rero kutongera guhura na we buri cyumweru byaba ari byiza cyane, byongeye kumugira ari hamwe natwe byadufasha kugera kuri byinshi nta gushidikanya. Byaba ari ubucucu kuvuga ko bitabaho.”

Ramos wifuza Messi muri Real Madrid afitanye na yo amasezerano azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka, gusa yashimangiye ako bibaye ngombwa ko ava muri iriya kipe adashobora kwerekeza muri FC Barcelona.

Ati: “Nta mahirwe na make yabyo [y’uko yajya muri FC Barcelona]! Nkunda Laporta [Perezida mushya wa FC Barcelona], nahuye na we, ndamukunda.”

“Ariko ibyo birasa n’uko wabona Xavi, Puyol na Messi ubwe basinyira Madrid; byakunda mu bundi buryo, ariko natwe hari benshi muri twe badashobora gukinira Barça. Hari ibyo amafaranga adashobora kugura.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *