Umunyamideli Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo, yatangaje ko yahisemo gutangira ubuzima bushya nyuma yo kwakira agakiza. Avuga ko Imana yamukuye mu buzima bwari bwaruzuyemo agahinda, urujijo n’ingeso zitari zimufitiye umumaro.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, yavuze ko yifuje gusangiza abantu ubuhamya bwe kugira ngo bubere icyizere n’isomo abari mu bihe bikomeye.
Shaddyboo yavuze ko nubwo abantu benshi bakimwibukira ku mibereho yahoze agaragaza n’amafoto cyangwa amashusho yo mu bihe byashize, uwo muntu atakiri we. Yagaragaje ko ubu yatangiye urugendo rushya rushingiye ku kwizera Imana no kubaho afite intego nshya.
Yasobanuye ko ashobora kongera gusangiza abantu bimwe mu byo yigeze kunyuzaho ku mbuga nkoranyambaga, ariko atari mu rwego rwo kubyamamaza cyangwa kubisubiramo. Ahubwo ngo ni ukwereka abantu ko n’uwanyuze mu buzima bugoye ashobora guhinduka.
Yavuze ko hari igihe yabayeho yumva yazimiye, agashaka amahoro mu bintu bitashoboraga kuyamuha, harimo no kunywa inzoga. Icyakora, yavuze ko kwakira Imana ari byo byamugaruriye amahoro, icyizere n’intego y’ubuzima.
Yashimangiye ko impinduka yabonye atazikesha imbaraga ze bwite, ahubwo ko azikesha ubuntu bw’Imana. Yongeraho ko niba yarabashije guhinduka, n’abandi bafite amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.
Shaddyboo yanaburiye abantu bakoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo bahunge ibibazo byabo, ababwira ko ibyo bitabikemura ahubwo bishobora kurushaho kubongerera ibikomere. Yabagiriye inama yo gushaka inzira zibafasha gukira no kongera kubaho bafite ibyiringiro.
Yasabye kandi ababyeyi gukunda abana babo, kubitaho no kubarera neza, agaragaza ko uburere bwiza bugira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza habo.
Mu butumwa bwe yanagarutse ku rukundo akunda u Rwanda, ashimira intambwe rumaze gutera mu iterambere. Icyakora, yavuze ko iterambere rirambye ridakwiye gushingira gusa ku bikorwa remezo, ahubwo rikwiye no kujyana no kubaka abantu bafite indangagaciro, ubumuntu n’imitima ikomeye.
Yasoje avuga ko atagamije gucira abandi urubanza cyangwa kubigisha, ahubwo ko yashakaga gusangiza abantu ubuhamya bw’ibyamubayeho kugira ngo ababikeneye babone ibyiringiro. Yasabye buri wese kurinda umutima we, kwita ku buzima bwo mu mwuka no gukomeza kwiringira Imana, ashimangira ko guhinduka bishoboka igihe umuntu afashe icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya.


