Umuhanzikaziwo muri Uganda, Sheebah Karungi, avuga ko we adakeneye umuntu w’igitsinagabo ngo amumare irungu ryo mu buriri kuko na we mu buryo atavuze abikoramo, abyishoboreye kandi yihagije. Queen Karma nk’uko akunze kwiyita, yatangaje ibi ubwo yasubizaga umwe mu bakunzi be ku ipaji ya Instagram wari umubajije ngo ” Ariko mu by’ukuri, ni uwuhe mugabo muryamana?” “Naye nga ddala Ani Akulya?” Sheeba yasubije agira ati ” “Nze Kenyini,” ( Ni njyewe ubwanjye ubyikorera. Sinkeneye uwo kunezeza mu buriri kuko ndabyikorera.”). Amagambo y’uyu mukobwa yatumye nk’uko bisanzwe bamwe bongera kugaruka ku makuru yakwiriye muri rubanda ko yaba ari umutinganyi, aryamana n’abo bahuje igitsina. Uretse kuba yaragiye avugwa mu nkuru zo gutwara abakunzi b’abandi bakobwa, nta gihe yigeze ajya ku karubanda ngo agaragaze umwe mu bakobwa cyangwa umuhungu baba bakundana. Iby’urukundo kuri Sheebah bikomeza kuba ingingo igibwaho impaka ku bakurikiranira hafi imyidagaduro.



2 Responses
Sinkeneye uwo kunezeza mu buriri kuko ndabyikorera-Sheebah Karungi
Aha! Ndumiwe
Sinkeneye uwo kunezeza mu buriri kuko ndabyikorera-Sheebah Karungi
Aha! Ndumiwe