Sinzahunga kandi sinteganya no kujya mu bwihisho-Agathon Rwasa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka CNL, Agathon Rwasa yabeshyuje amakuru yavugaga ko ashobora gufata iy’ubuhungiro bitewe n’igitutu n’iterabwoba bikorerwa abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD.

Mu kiganiro n’abanyamakuru I Bujumbura ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo, Rwasa yavuze ko adateganya guhunga cyangwa ngo ajye kwihisha, ahubwo ko yiteguye kuzahangana mu matora ya perezida ateganyijwe mu 2020.

Ati “ Murambaza niba ngiye guhunga cyangwa kujya mu bwihisho. Oya si ko biri. Mugende mubabwire ko nta kibazo cyatuma mpunga cyangwa ngo njye kwihisha. Ibyo turimo ni ukwitegura umwaka wa 2020.”

Rwasa yasabye abarwanashyaka be ko “ batagomba kuva ku izima n’ubwo hari abagamije gushyira ku ruhande ishyaka rye CNL mbere y’uko amatora ya 2020 aba. Yabasabye ko bakwihanganira ibihe bitoroshye bihari.”

Ati “ Hari imigambi yo kwigizayo CNL, kugerageza kubabaza Rwasa. Ni ukugira ngo abayirwanya bazatsinde amatora. Haba mu mvura cyangwa mu rubura, tuzakomeza guhangana kugeza igihe dufatiye ubutegetsi. Ntabwo bazadufunga twese, tuzahora duhanganye.”

Komisiyo yigenga y’Amatora mu Burundi ivuga ko kuwa 20 Gicurasi 2020 hazaba amatora y’abadepite n’abayobozi b’amakomini.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byo biteganyijwe gutangira kuwa 27 Mata kugeza 17 Gicurasi 2019.

Rwasa yavuze ko kuba benshi mu bo mu ishyaka rye bakomeje gutabwa muri yombi, bitatuma ishyaka rihagarika ibikorwa byaryo nk’uko ibinyamakuru byo mu Burundi byabigarutseho.

Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) uvuga ko abarwanya Leta mu Burundi bakomeje kwibasirwa. Ibi ngo byafashe indi ntera ubwo CNL yiyandikishaga muri Gashyantare 2019.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *