Umukobwa w’imyaka 20 wo muri Somalia witwa Mariam Fatuma aravugwaho gukubitwa no gukorerwa ihohoterwa no gufungirwa mu nzu na nyirarume, nyuma yo kuva mu idini ya Islam akakira Yesu.
Amakuru yatangajwe na Morning Star News ku wa 8 Ukwakira 2026 avuga ko uyu mukobwa yakorewe ihohoterwa, akimwa ibiribwa n’amazi ahagije, ibintu byatumye atakaza ibiro ku buryo bugaragara ndetse agahinduka umweru, bikaba byarateye impungenge ku buzima bwe.
Fatuma yari asanzwe abana na nyirarume mu gace ko mu majyepfo ya Somalia katatangajwe kubera impamvu z’umutekano, nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye mu myaka yashize.
Yemeye gukurikira Yesu Kristo ku wa 15 Gashyantare 2026, nyuma yo guhura n’abantu bakora ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ku wa 27 Nzeri 2026, umukobwa wa nyirarume yamusanze asenga mu izina rya Yesu, aramucyaha bikomeye kandi amubuza kubwira abandi bo mu muryango ibijyanye n’ukwemera kwe. Ibyo byaje kumenywa n’abandi bo mu muryango, maze nyirarume na we abimenya uwo munsi, abifata nk’agasuzuguro kuri we, umuryango we n’abayoboke ba Islam.
Kuva icyo gihe, Fatuma yafungiwe mu cyumba cyo mu rugo rwa nyirarume, aho bivugwa ko akomeje kubaho mu buzima bushobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Nyirarume ngo yavuze ko azakomeza kumufungirayo kugeza igihe se azabonekera bakaganira kuri icyo kibazo.
Abagize umuryango we bagerageje kumuhatira kuvuga uwamumenyesheje Yesu, ariko arabyanga, avuga ko atazatanga uwo muntu n’iyo yakorerwa ihohoterwa.
Nubwo ahanganye n’ibi bibazo, amakuru avuga ko Fatuma atigeze ahindura icyemezo cyo gukomeza ukwemera kwe, kandi ko yifuza gukomeza kubana neza n’umuryango we nubwo hari amakimbirane.
Abakristo bo muri ako gace basabye ko yahabwa umutekano, ibiribwa, amazi, ubuvuzi n’ubundi bufasha bwamufasha kuva mu buzima arimo. Banagaragaje ko ibikorwa byo kumufasha bigomba gukorwa mu buryo butashyira mu kaga umutekano we n’uw’abandi bamufasha.
Somalia iri ku mwanya wa kabiri mu bihugu 50 bigoye cyane kubamo uri Umukristo, nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwa World Watch List rwa 2026 rwakozwe n’umuryango Open Doors.
Itegeko Nshinga rya Somalia rigena ko Islam ari idini rya Leta, kandi rikabuza kwamamaza andi madini. Amategeko y’icyo gihugu asabwa gukurikiza amahame ya Shariya, ari yo mategeko ashingiye kuri Islam.


