Ikigo Nyarwanda cy’ubwishingizi, SONARWA, cyatangaje ko kigiye kugurisha mu cyamunara imitungo ine mu yo cyari gisanganywe. Ibi bije nyuma y’iminsi mike iki kigo gitangaje ko kitakihuje na Banki ya Kigali yari yifuje ko yagura SONARWA hanyuma bakihuza kugira ngo bakore ikigo gikomeye cy’ubwishingizi. Imitungo SONARWA igiye guteza cyamunara irimo inzu yo guturamo iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, Igorofa rya Nobilis Appartments, inyubako ya Eastern Garden ndetse n’ivuriro Don de Dieu. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SONARWA, Tony Twahirwa, aherutse gutangaza ko bafashe icyemezo cyo kugurisha iriya mitungo kugira ngo babashe kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Banki Nkuru y’igihugu (BNR). Ni amabwiriza avuga ko impuzandengo ku mitungo itagomba kurenga 30% by’imitungo yose ikigo runaka gifite. Nko mu Ukuboza 2019 Sonarwa yari ifite imitungo ibarirwa muri miliyari 18 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Muri iriya mitungo, harimo ifite agaciro ka miliyari esheshatu n’igice ariko zitari mu mafaranga, ibisobanura ko impuzandengo y’imitungo ya Sonarwa itagomba kurenga 5,500,000,000Rwf. Magingo aya ikigo SONARWA kirajwe ishinga no kuvugurura imikorere yacyo, aho giteganya kongera amafaranga azatuma isoko gifite ryaguka. Iki kigo kimaze imyaka 45 gikorera mu Rwanda, gifite RSSB nk’umunyamigabane mukuru wacyo. RSSB ifite muri SONARWA imigabane ingana na 100% ku bwishingizi ku buzima, ikanagira 79.21 ku bwishingizi rusange. Abafite imigabane mu kigo SONARWA bavuga ko nta gitutu bariho cyo kuba bakigurisha, ngo ahubwo ikibaraje ishinga ni ukongera kucyubaka bundi bushya kugira ngo gitange ubwishingizi bujyanye n’igihe. Mu rugendo rwo kuvugurura iki kigo, abagiifitemo imigabane barateganya kuzana ibicuruzwa bishya, guhanga udushya no kongera umubare w’abakozi. Ibi ngo bizagerwaho bimakaje ikoranabuhanga mu byo bakora byose. Kuba ubwishingizi mu Rwanda buhagaze ku kigero cya 2%, ngo ni amahirwe akomeye kuri SONARWA iteganya kugaruka ishoramari rijyanye n’igihe. Mangingo aya SONARWA yatangiye kureba uko yakongera kwigarurira isoko ry’imbere mu gihugu, itangiza ubwishingizi ku buhinzi n’ubushobozi. Ni ubwishingizi bwatangijwe mu mpera za 2019. Mu minsi ishize byavugwaga ko iki kigo gishobora kwihuza na BK, gusa birangira bananiranwe. Amakuru avuga ko impamvu Banki ya Kigali yananiwe kwegukana iki kigo bitewe n’uko amafaranga yufuzaga kukigura ari make. Cyakora cyo Sonarwa ivuga ko itigeze iva mu byo kwihuza n’ibindi bigo bikomeye burundu, ikavuga ko yiteguye kuganira n’uwo ari we wese witeguye gufatanya na yo mu mugambi wo kuyigira ikigo gikomeye.


