Sudan:Abagore barokotse ubwicanyi barembejwe no gufatwa ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Muri Sudani ibintu bikomeje kuba bibi nyuma y’uko ubwicanyi bukomeje gukaza umurego , ubu noneho ikivugwa n’ifatwa ku ngufu ririmo kwiyongera umunsi ku munsi.

Abacitse ku icumu ry’intambara bahungiye mu bihugu by’ibituranyi baganiriye na BBC, bavuga ko Abasivili bafatiwe mu ntambara b’igitsinagore ko uretse kuba iyo bafashwe bicwa, banafatwa ku ngufu batitaye ku byiciro by’ubukure.

Bongeyeho kandi ko n’abanyamakuru bo muri iki gihugu bashoboye kugera ku murongo w’imirwano yegereye umurwa mukuru, Khartoum nabo bicwa kugirango badashyira ukuri ahabona.

Abayobozi bakuru ba Loni bavuze ko aya makimbirane y’urudaca muri Sudan, ari imbogamizi ku butabazi kuko nabo hari igihe bicwa bityo bakabura aho bamenera batanga ubufasha.Ibi ngo bishobora guteza inzara ituma Sudani iza ku isonga mu bihugu byugarijwe n’inzara ku isi.

Loni ikaba ivuga ko noneho ishobora kuzaha ishingiro ibyo Amerika yavuze ko ibiri kubera muri Sudan ari nka Jenoside.

Uruhande rw’igisirikare cy’igihugu gikomeje kugaba ibitero hirya no hino ahabarizwa umutwe wa Rapid Support Force (RSF), ushinjwa kwica abasiviri no gufata ku ngufu, aho kugeza ubu umaze guhitana byibuze abantu 14.000 mu gihugu hose mu gihe cy’umwaka uburahe igihe gito impande zombi zihanganye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *