Kuri uyu wa Kabiri, imyigarambyo yongeye kubura muri Sudani , aho abigaragambya basaba ingabo z’afashe ubutegetsi gushyiraho vuba guverinoma yiganjemo abasivili.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Sudani akomeza avuga ko ibihumbi by’abigaragambya byari mu murwa mukuru Khartoum n’indi mijyi nka Omdurman.
Mu magambo yagarukwagaho n’abigaragambya, yiganjemo abasaba akanama ka gisirikare kayoboye kwihutisha amatora no gushyiraho guverinoma ya gisivili.
Iyi myigaragambyo yahujwe n’uko hizihizwaga isabukuru y’umwaka umwe ushize Inama nkuru y’igisirikare iyobowe na Generali Abdel Fattah Al Bourhan ikuye ku butegetsi Omar Al Bashir wayoboye Sudani kuva 1989.
Leta ya Sudani yahise ifunga imihanda yose inahagarika ingendo zinjira mu murwa mukuru Khartoum n’imigi ikomeye nka Omdourman, Kassala na Darfur yo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.


