Sudani y’Amajyepfo: Abategetsi barindwi biganjemo abasirikare bakomeye bapfuye mu munsi umwe

Sangiza iyi nkuru

Mu cyumweru gishize abategetsi barindwi bo muri Sudani y’Amajyepfo biganjemo abasirikare bakomeye, bitabye Imana mu gihe cy’amasaha 24 bazize icyo Leta ya kiriya gihugu yise “uburwayi bw’igihe gito”.

Ikinyamakuru South Sudan News Now cyanditse ko bariya bantu uko ari barindwi bapfuye hagati ya saa kumi z’igicamunsi cy’itariki 13 Gicurasi na saa yine z’igitondo cy’itariki ya 14.

Abapfuye ku wa 13 Gicurasi barimo Lt. Gen. Liah Diu Deng wabaye igihe kirekire mu nyeshyamba za Anyanya, akaba yaraguye i Khartoum muri Sudani. Abagize umuryango we basobanuye ko yari amaze igihe arwaye Hepatite B.

Undi ni Brig. Gen. John Madeng Gatduel, waguye mu bitaro bya gisirikare by’i Juba. Gen. Madeng uyu, yabaye umuyobozi ushinzwe ibikoresho ku biro by’igisirikare cya Sudani y’Amajyepfo biri ahitwa Bilpham.

Bukeye bwaho hapfuye Lt. Gen. Marial Nuor Jok wabaye umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Sudani y’Amajyepfo, hanapfa Maj. Gen. Tang Wal cyo kimwe na Brig. Gen. Rekeboam Arem Kun Nia, bombi bakaba barazize icyiswe “uburwayi bw’igihe gito”.

Uretse Igisirikare cya Sudani y’Amajyepfo kiri mu marira, inzego z’iki gihugu zitandukanye na zo zatakaje abayobozi bakomeye, barimo Prof. Aggrey Ayuen Majok wabaye umuyobozi wa Kaminuza y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga ya John Garang Memorial.

Hari kandi Panchol Wal Alier wabaye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga rwa Sudani y’Amajyepfo.

Magingo aya muri Sudani y’Amajyepfo harabarurwa umuntu umwe Leta y’iki gihugu yemeza ko yishwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona, gusa raporo y’ibitaro bya gisirikare by’i Juba yerekana ko batanu muri bariya bategetsi bashobora kuba barazize Covid-19.

Iyi raporo iragira iti” Ibitaro bya Gisirikare bya Juba byihanganishije byimazeyo umuryango wa Gen. Adeng, incuti ze n’abo bafitanye isano. Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo ikeneye kwigira kuri ibi bihombo byo kubura incuti zacu mu gihe cya Covid-19 ishyigikira ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima.”

“Mu cyumweru kimwe, dutakaje abantu 5 b’agaciro gakomeye mu buryo bumwe, bose bagejejwe ku kigo cyacu cya ICU bakererewe nyuma yo kunyura mu bitaro byinshi byigenga.”

Magingo aya muri Sudani y’Amajyepfo harabarurwa abayobozi barenga 10 bamaze gupfa mu kwezi kumwe, gusa ikihishe inyuma y’urupfu rwabo kiracyari amayobera.

Muri iki gihugu habarurwa abantu 290 banduye Coronavirus, gusa amakuru avuga ko abagiye bahura na bo batarapimwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *