Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ushinzwe Igice cy’Amajyaruguru, Brig Gen Syed Wajahat Hussain Naqvi, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, yasezeye Ingabo z’u Rwanda ziri muri RWANBATT-2, ku cyicaro cyazo kiri mu Kigo cya Malakal, muri Leta ya Upper Nile, mu gihe arimo gusoza inshingano ze mu butumwa bw'amahoro.
Mu butumwa bwe, Brig Gen Naqvi yashimiye RWANBATT-2 uruhare rwayo rw’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za UNMISS. Yagaragaje icyizere ko iyi Batayo y'Ingabo z'u Rwanda izakomeza kubakira ku bikorwa imaze gukora ikazasohoza neza ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gushimira umubano mwiza w’imikoranire hagati y’ubuyobozi bwa UNMISS na RWANBATT-2, ndetse no kongera gushimangira ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gushyigikira inshingano za UNMISS no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.


