Tanzania igiye gutanga isoko ryo kubaka umuhanda wa gariyamoshi uzanyura i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko iri mu mirimo ya nyuma yo gutumira abashoramari mpuzamahanga kugira ngo bapiganire kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugomba kuva Isaka muri Tanzania ukanyura mu Rwanda ujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru yemejwe na Hassan Abbasi, Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania akaba n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Itangazamakuru, umuco, ubugeni na siporo. Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, ku wa 01 Werurwe 2019.

Abbasi yavuze ko iri soko ryatangwa isaha iyo ari yose muri uku kwezi. Ati ” Amasoko yo kubaka umushinga wa SGR ujya mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azatangazwa igihe icyo ari cyo cyose uhereye uyu munsi.”

Muri kiriya kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Dodoma, Abassi yavuze ko Perezida wa Tanzania, John Magufuli yamaze gutanga amabwiriza yerekeye iyubakwa ry’umuhanda Mwanza-Isaka, ari na wo uzakomeza ujya muri Congo unyuze mu Rwanda.

Biteganyijwe ko abanyamabanga bahoraho baturutse muri za Minisiteri z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba bazajya bamara iminsi ibiri bagenzura intambwe imaze guterwa mu iyubakwa ry’uriya muhanda.

Inyigo ya mbere y’umuhanda Isaka-Kigali yakozwe, igaragaza ko hagomba kubakwa umuhanda wa kilometero 1,320 uzuzura utwaye miliyari 2.5$. Tanzania izatanga miliyari 1.3$ naho u Rwanda rutange miliyari 1.2 $. Cyakora cyo kuba hazakoreshwa amashanyarazi bishobora kuzazamura amafaranga yasabwaga mbere.

Byari biteganyijwe ko nyuma yo gushaka abasubiramo inyigo hazakurikiraho gutanga isoko ryo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ku buryo uzawubaka yari kuba yabonetse muri Nyakanga 2019, agahabwa igihe cyo kuzana ibikoresho, hanyuma mu Ukwakira 2019 abakuru b’Ibihugu byombi bagatangiza umushinga.

Mu Gushyingo 2019, Perezida Magufuli yavuze ko guverinoma za Tanzaniya n’u Rwanda ziri mu biganiro bya nyuma by’imishyikirano yo kubaka uriya muhanda ugomba kuva ku cyambu cya Isaka muri Tanzaniya ukagera mu Rwanda.

Yavuze ko ubushakashatsi bushoboka kuri SGR ihuza Tanzaniya n’u Rwanda bumaze gukorwa, akomeza avuga ko ibihugu byombi birimo gushakisha abaterankunga b’uyu mushinga.

Banki y’ubucuruzi n’iterambere n’ikigo cy’imari n’ubucuruzi n’iterambere muri Afurika, mu Gushyingo 2019 bavuze ko bemereye Tanzania inguzanyo ya miliyari imwe y’amadolari y’Amerika, kugira ngo ishyire mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo, harimo no kubaka inzira ya gariyamoshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *