Bwiza

Tanzania irashinjwa gushimuta abatavuga rumwe na Leta muri Kenya

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 28 Ugushyingo 2026 saa 09:41
Tanzania irashinjwa gushimuta abatavuga rumwe na Leta muri Kenya

1526805

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje impungenge z’umutekano w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania bahungiye muri Kenya, nyuma y’uko umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Twaha Salim Mwaipaya, aburiwe irengero.

Mwaipaya wahoze akora mu rubyiruko rw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema, yaburiwe irengero ku wa 25 Ukwakira 2026, ubwo yari mu modoka ya tagisi agiye gusura inshuti ze mu gace ka Kamulu, mu Ntara ya Machakos muri Kenya.

Amakuru yatangajwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya avuga ko abantu batatu bari mu modoka zitandukanye bahagaritse tagisi yari arimo, bakamumanura ku ngufu bakamujyana ahantu hatazwi.

Kugeza ubu, aho aherereye ntiharamenyekana. Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja, yabwiye urukiko ko Mwaipaya atari mu maboko ya Polisi, ariko ko iperereza ku ibura rye rikomeje.

Ibi byongeye guteza impungenge nyuma y’uko muri Mutarama 2025, undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Maria Sarungi Tsehai, na we yashimuswe i Nairobi, aza kurekurwa nyuma y’amasaha make kubera igitutu cy’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Imiryango nka Amnesty International yasabye inzego za Kenya kumenya aho Mwaipaya aherereye, kurinda umutekano we no gukora iperereza ryigenga ku ibura rye, harimo no gusuzuma niba hari uruhare rw’abantu bambutse umupaka.

Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan bukomeje kunengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kubera ibirego by’ifatwa ry’abatavuga rumwe na Leta, kubangamira ibikorwa by’amashyaka no guhohotera abanenga ubutegetsi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.