Ubwo Perezida w’uBurundi Maj .Gen. Evariste Ndayishimiye aheruka gusura Tanzania ibihugu byombi byemeranyije ku mushinga mugari wo kubaka umuyoboro wa gariyamoshi uhuza Gitega na Dar es Salaam.
The East African yanditse ko ubwo Perezida w’u Burundi Evarise Ndayishimiye yasuraga uwa Tanzania John Pombe Magufuli baganiriye ku mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibihugu byombi.
Ubwo yageza ijambo ku baturage ba Tanzania ari kwiyamamaza mu gace ka Kigoma , Perezida Magufuli yavuze ko kuba barubatse umuhanda wa Gariyamoshi uhuza Kilimandjalo, Dar es Salaam na Arusha, bitabananira kubaka umuhnda uhuza gitega na Dar es Salaam.
Yagize ati: ”Inzobere zubatse umuyoboro wa Dar, Kilimanjaro na Arusha ziracyahari, ni gute se kubaka uyu uduhuza n’abaturanyi bo mu Burundi byatunanira?”
Umuhanda wa garaiyamoshi uhuza ibihugu byombi uteganijwe kubwakwa uciye mu gace ka Uvinza mu burengerazuba bwa Tanzania ukagera mu Gitega i Burundi uciye ahitwa i Musongati.
Tanzania n’u Burundi kandi bashyizeho komisiyo yihariye ishinzwe inyigo no gukurikirana iby’uyu mushinga.
Uyu muhanda ngo numara kuzura , u Burundi na Tanzania bizatangira guhahirana , no kuwunyuzamo ibicuruzwa byoherezwa hanze ku isonga haza Zahabu na Vandanum uBurundi bukizeho kandi byarabuze ku isoko mpuzamahanga.



2 Responses
Tanzania n’u Burundi bagiye kubaka umuhanda wa gariyamoshi uhuza Gitega na Dar es Salaam
Niba uburundi bukize kumabuye y’agaciro yabuze kw’isoko mpuzamahanga nibintu bikomeye cyane bituma butagira umutekano uhamye,ahubwo abarundi nibarinde cyane bishobora kubakomerana kabisa.
Tanzania n’u Burundi bagiye kubaka umuhanda wa gariyamoshi uhuza Gitega na Dar es Salaam
Niba uburundi bukize kumabuye y’agaciro yabuze kw’isoko mpuzamahanga nibintu bikomeye cyane bituma butagira umutekano uhamye,ahubwo abarundi nibarinde cyane bishobora kubakomerana kabisa.