Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagize Hamis Mohamed Mwinjuma uzwi nka Mwana FA, Minisitiri w’Uburobyi, mu mpinduka yakoze muri Guverinoma.
Izi mpinduka zatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu gihe Minisiteri y’Ubworozi n’Uburobyi yatandukanyijwe, buri rwego rugahabwa minisiteri yarwo.
Mwana FA wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, yimuriwe kuyobora Minisiteri nshya y’Uburobyi. Dr Bashiru Ally Kakurwa we yagizwe Minisitiri w’Ubworozi.
Mwana FA azwi cyane muri Tanzania nk’umuraperi wamamaye mu muziki, mbere yo kwinjira muri politiki no muri Guverinoma.
Izi mpinduka kandi zanatumye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba itandukanywa, buri rwego rugahabwa minisiteri yihariye.
Abayobozi bashya bazatangira imirimo nyuma y’irahira, itariki yaryo ikaba itaratangazwa.


