Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n'umuramyi Annette Murava ndetse n'umugabo we Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, bwatumye hibazwa niba ibibazo byari byarazambye mu muryango wabo byongeye kubura umutwe.
Mu minsi ine ishize, Murava Annet yashyize ubutumwa kuri Instagram agaragaza agahinda n’icyifuzo cyo kubona Imana imuba hafi.
Yagize ati: “Ntumpishe mu maso hawe Mwami. Hamwe wiririrwa amarira ukanayararira, Mwungeri we. Ndananiwe.”
Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ubundi bwashyizwe kuri Instagram na Bishop Gafaranga mu ijoro ryakeye, na we agaragaza ko adashaka gusubira mu bihe yari yaranyuzemo.
Mu butumwa bwe, Bishop Gafaranga yagize ati: “Mana weee, sinifuza gusubira aho navuye.”

Nubwo bombi batigeze bagaragaza mu buryo bweruye icyo ubwo butumwa bushingiyeho, kuba bwashyizweho mu bihe bitandukanye byatumye bamwe bibaza niba hari ibibazo bishya byongeye kuvuka hagati yabo.
Anyuze ahatangirwa ibitekerezo, umuramyi Aline Gahongayire yahumurije umugore wa Gafaranga.
Yagize ati: "Humura, mutima mwiza. Imana izi uburemere bw'ibyo unyuramo, yumva n'amarira utaririra imbere y'abantu. Nturi wenyine, kandi nturi uwibagiranye mu maso yayo. Nubwo uyu munsi umutima wawe uremerewe, izaguha imbaraga zo kongera guhaguruka. Mwungeri mwiza ntatererana intama ze, cyane cyane izikomerekejwe. Komera, kuko nyuma y'ijoro ry'umwijima Imana ishobora kuzana umuseke w'ibyiringiro, amahoro n'ibyishimo."
Benshi mu babonye ibyatangajwe n'aba bombi bari kwibaza niba koko urugo rwabo rwongeye gusubira mu makimbirane. Gusa hari n'abandi bari kubibona mu ishusho ngari yo gutegura ikibuga ibi bizwi nko gutwika mbere y'uko umuhanzi ashyira hanze ibihangano.
Gusa ibyo byose ni ibiri kubavugwaho ntitwari twamenya icyihishe inyuma y'ibyo aba bombi bari gucamo.
Bishop Gafaranga na Murava Annet banyuze mu bihe bikomeye
Mu Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe no gukubita no gukomeretsa.
Urukiko rwategetse ko ahita afungurwa, rumuca n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw. Icyo gihe yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe, nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025.
Mu iburanisha, Bishop Gafaranga yari yasabye imbabazi, agaragaza ko yifuza kwiyunga n’umuryango we, anabwira urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira kandi ko bashakaga gukemura ibibazo bari bafitanye.
Yagize ati: “Twagiye tubona imiryango ihagaze imbere yanyu muyihuza kugira ngo ibane neza ariko kuri njye uhagaze imbere yanyu nsaba imbabazi ngaragaza ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango.”
Icyo gihe, yagaragaje ko yifuza kurekurwa agasanga umugore we kugira ngo bakomeze inzira yo kwiyunga.
Kugeza ubu, nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro niba ubwo butumwa bufitanye isano n’ibibazo byo mu muryango wabo cyangwa niba hari ibindi bihe bikomeye arimo kunyuramo.


