Leta ya Tanzania kuri iki cyumweru yafunze imipaka iyihuza na Kenya ku makamyo yose atwara ibicuruzwa, nyuma y’amasaha make Kenya ifunze imipaka yayo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzima muri Tanzania, Dr Ummy Mwalimu, yavuze ko ibicuruzwa by’Abanya Tanzania biturutse muri Kenya ari byo bizajya byemererwa kwinjira muri Tanzania nyuma yo gupakirirwa ku mupaka.
Minisitiri Mwalimu yabihamije agira ati”Amakamyo yose atwaye ibicuruzwa by’umunya Tanzania kandi agomba kwinjira muri Tanzaniya, cyangwa ari ay’undi muntu ariko ibicuruzwa byatumijwe n’Umunya-Tanzania, azajya ashaka indi kamyo yo kugeza ibicuruzwa aho bijya. Ibinyabiziga byo mu bindi bihugu byose ntibizemerwa kwinjira.”
Minisitiri Ummy yavuze ko bafashe kiriya cyemezo kugira ngo hirindwe ko hari igihugu cyakwanduza ikindi hagati ya Tanzania na Kenya, kandi bitabangamiye ubucuruzi bw’ibihugu byombi.
Yagize ati”Hari byinshi twavuga ariko uyu umunsi ibyo tuvuga ni ibi. Kugira ngo tutanduzanya no kugira ngo ubucuruzi butangirika, ibicuruzwa biva muri Tanzaniya bijya mubindi bihugu, ba nyirabyo bajye baza kubifatira ku mipaka. Ibicuruzwa bivuye mu bindi bihugu, cyane mu baturanyi bacu ba Kenya, bizajya bifatirwa ku cyerekezo cya nyuma uza hano.”
Ku wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi ni bwo Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko imipaka ihuza Kenya ayobora n’ibihugu bya Tanzania na Somalia ifunzwe, nyuma yo kugaragara ko hari ubwiyongere bukabije bw’abarwayi ba Coronavirus baturutse muri ibyo bihugu.
Kenyatta yagize ati”Mu cyumweru gishize twabonye ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwaturutse hanze y’igihugu harimo ubwavuye mu bihugu duhana imbibi. Aha hantu haduteye impungenge.”
“43 mu bo twabonye ni abari baragiriye ingendo mu bihugu bya Tanzania na Somalia. Hagiye kubaho guhagarika abagenzi kwerekeza mu bice bya Tanzania na Somalia guhera muri iri joro.”
Magingo aya muri Tanzania harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 509, gusa hashize icyumweru kirenga iki gihugu kidatanga amakuru mashya y’uko ubwandu buhagaze.


