None ni tariki 2 Kanama 2020, ni umunsi wa 215 mu minsi isanzwe igize umwaka 2020. Uyu mwaka ubura iminsi 151 ngo ugere ku musozo.
Tariki ya 2 Kanama mu 1990, Saddam Hussein wayoboraga Iraq yategetse ingabo ze kwinjira muri Kuwait, zikahirukana ingabo za Arabie Saoudite zari zimaze igihe ziyigaruriye.
Ku isaha ya saa munani z’igitondo, ongabo za Iraq zari zinjiye mu gihugu cya Kuwait. Kuwait ni igihugu gituranyi na Iraq, iki ni kimwe mu bihugu bikize ku butungo kamere w’ibikomoka kuri Peteroli.
Iraq na Arabie Saoudite byahoraga bihanganaiye isoko ryo gucukura peteroli y’iki gihugu, ibintu byaje kurenga intera y’isoko, hatangira ku mugaragaro urugamba rw’amasasu hagati y’ibihugu byombi.
Iraq ikimara gufata Kuwait yahise igenzura umutungo kamere wayo, ku buryo yasigaye yihariye 20% bya peteroli yose icuruzwa ku isoko mpuzamahanga. Umuryango w’Abibumbye wahise ufatira Iraq ibihano mu by’ubukungu. Iki gihe ni nabwo, Saddam Hussein wayoboraga Iraq yashyizwe ku rutonde rwirabura(Black List, atangira guhigwa n’Umuryamgo w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Tariki ya 9 Kanama, 1990, mu cyiswe Operation Desert Shield, Amerika yohereje ingabo muri Iraq igamije kwica mu ibanga Saddam Hussein. Ni ingabo zinjiriye mu kigobe cya Peresi mu masaha y’igicuku. Mu bisa n’amahirwe make y’Amerika, Saddam Hussein yamenye ko izo ngabo zaje, maze ahita agaba ingabo zigera ku 300,000 mu kigobe.
Muri iki gihe kandi akanama k’umutekano mu Muryango w’Abibumbye kari kategetse Sadam Hussein kuvana ingabo ze muri Kuwait bitarenze ku ya 15 Mutarama 1991. Saddam Hussein yanze gukura ingabo ze muri Kuwait, aho yahise yongera umubare w’ingabo ugera ku 700,000.
Ku wa 16 Mutarama 1991, Umuryango w’Abibumbye wohereje ingabo zawo mu rugamba rwo gukura abanya Iraq muri Kuwait, ni mu cyiswe Operation Desert Storm. Mu bisasu bikomeye byaraswaga n’indege z’Umuryango w’Abibumbye, Iraq yabaye nk’itsindwa urugamba, ingabo zayo zitangira guhungira mu bice byo ku mupaka wayo na Kuwait.
Mu ntambara y’ikigobe cya Peresi, bivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zonyine zapfushije abasirikare 148. Muri rusange, intambara yo gukura ingabo za Iraq ku butaka bwa Kuwait yaguyemo abasirikare 25,000 ku mpande zombi, naho abarenga 75,000 bahakura ubumuga budakira. Abanya-Iraq b’abasivili basaga 100,000 bahaburiye ubzima biturutse ku bisasu bikaze byarashwe n’ingabo za NATO ku butaka bw’iki gihugu.
Iyi ntambara kandi yabaye intantaro y’urwango rukomeye ruhora hagati ya Amerika na Iraq. Saddam Hussein ufatwa nk’izingiro ry’iyi ntambara yakomeje guhigwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kugeza ubwo ku itariki ya 30 Ukuboza 2006, yahawe igihano cy’urupfu yari yarakatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


