Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yanyagiye Vital’o y’i Burundi ibitego 6-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa gatandatu.
Vital’o FC yari yatumiwe i Dar es Salaam muri Tanzania mu mukino wa gicuti, mu rwego rwo kwifatanya na Simba Sports Club mu munsi mukuru wayo wa Simba Day 2020, yizihirijemo ibyiza yagezeho mu mwaka w’imikino ushize, ndetse no kwereka abakunzi bayo abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino.
Abahanzi nka Diamond Platnumz uheruka gusohora indirimbo yaririmbiye iriya kipe yise “Simba” iyivuga imyato, Rayvanny na Menja Nkunta bari mu basusurukije abafana ba Simba SC bari buzuye Stade yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa.
Ibirori byasojwe n’umukino Simba yanyagiyemo Vital’o y’i Burundi inayirusha mu mpande zose z’ikibuga.
Igitego cyo ku munota wa 45 w’umukino cyatsinzwe n’Umunya-Ghana, Bernard Morisson wahoze akinira ikipe ya Yanga Africans, ndetse n’icyatsinzwe na Kapiteni John Bocco nyuma y’iminota ibiri, ni byo byatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy’umukino.
Ni igice cyaranzwe no kwataka cyane ku ruhande rwa Simba SC, gusa ikagenda ihusha ibitego bya hato na hato.
Umunyarwanda Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri cy’umukino, we na bagenzi be batsinda ibindi bitego bine.
Simba Sports Club yatsinze igitego cya gatatu ibifashijwemo n’Umunya-Zambia, Clatous Chama; Ibrahim Ajibu ayitsindira igitego cya kane ku munota wa 76 mbere y’iminota ibiri ngo Chris Mugalu atsinde igitego cya gatanu.
Agashinguracumu ku ruhande rwa Simba Sports Club kabonetse ku munota wa 91 gitsinzwe na Charles Ilanfya.
Undi mukino ujyanye n’umunsi Mukuru wa Simba Day wabaye kuri uyu wa gatandatu, wahuje ikipe y’abari n’abategarugiri ya Simba yatsinze Mlandizi Queens ibitego 3-1.



2 Responses
Tarisisi! Simba SC yahaye umubatizo Vital’o y’i Burundi
Ibyo nibyo yashakaga gukorera rayon sport
Tarisisi! Simba SC yahaye umubatizo Vital’o y’i Burundi
Ibyo nibyo yashakaga gukorera rayon sport