InShot_20250522_124738234

The Ben yavuzweho ubusambanyi I Kampala

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe amashusho ye ari kumwe n’umukobwa mu kabyiniro yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, The Ben n’abamwegereye bahakanye bivuye inyuma ibyo ashinjwa.

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari mu byavuzwe cyane kuri murandasi mu minsi yashize nyuma y’amashusho yamugaragazaga ari kumwe n’umukobwa mu kabyiniro i Kampala, Uganda.

Amashusho yafashwe nyuma y’igitaramo The Ben yakoreye muri Kampala Serena Hotel ku wa 17 Gicurasi 2025, yamugaragazaga ari kumwe n’inkumi babyinana kandi baganira begeranye cyane, bigaragara ko bongoreranaga.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashingiye kuri aya mashusho, batangiye kugerageza gusobanura ibyabaye mu buryo butandukanye n’ukuri kwabyo. Hari n’abatangiye gushinja The Ben ko yaba yaraciye inyuma umugore we, ndetse bavuga ko ibyamubayeho n’uyu mukobwa bitarangiriye mu kabyiniro.

Ariko, abantu ba hafi ya The Ben ndetse bari bahari ubwo aya mashusho yafatagwa, bamaganye ibi birego. Muyoboke Alex, usanzwe ari umujyanama wa The Ben ndetse banari kumwe i Kampala, yatangaje ko nta kidasanzwe cyabaye hagati ya The Ben n’uwo mukobwa.

Yagize ati: “Byabaye nyuma y’igitaramo. Uwo mukobwa yari mu kabari kazwi ka Mezo Noir, yegereye The Ben amusaba ifoto. Nyuma baganiriye ariko nta kidasanzwe cyabaye. Ndetse kubera urusaku rwari muri ako kabyiniro, bagombaga kwegerana kugira ngo bumvikane.”

Muyoboke yagaragaje impungenge ku buryo aya mashusho yagaragajwe, avuga ko hakoreshejwe uburyo bwo kuyasesengura nabi hagamijwe gusebya The Ben no kwangiza izina rye.

Icyakora ku rundi ruhande, kuri TikTok habayeho ikiganiro cyakunzwe cyane cy’uwitwa Godfather, wavuze ko The Ben yaba yararyamanye n’abakobwa bo muri Uganda, yitwaje ko yabahujwe na Kelly Musonera. Ibi byatangajwe nta bimenyetso bifatika byatanzwe.

Mu butumwa bivugwa ko The Ben yagejeje ku bo bikomeje gukwirakwiza aya mashusho, yabasabye kubihagarika no gusiba ayo mashusho kuko bigamije kumuharabika.

The Ben n’umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, bamaze igihe gito bibarutse imfura yabo. Ibi bikaba biri mu byatumye iyi nkuru ikomeza kugenda ivugwa cyane, bamwe bayihuza n’imico y’umuryango nyarwanda n’icyo ushyira imbere mu mibanire y’abashakanye.

The Ben, kugeza ubu, nta tangazo rihamye yigeze atanga ubwe ku mbuga nkoranyambaga ze ku bijyanye n’iyi nkuru, ariko abamwegereye barimo Muyoboke Alex bashimangiye ko ibyo ashinjwa ari ibihuha.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *