Tibor Nagy wahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe Afurika, yanenze icyemezo cya Washington cyo gufatira u Rwanda ibihano mu gihe nta bihano nk’ibyo yafatiye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo ishinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nagy yavuze ko niba Amerika ishaka kugira uruhare mu kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC, ikwiye gukoresha uburyo butabogama, aho guhana uruhande rumwe gusa.
Ati: “Niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka by’ukuri kugira uruhare mu kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC mu burasirazuba bwa Congo, uburyo zikoresha bugomba kutabogama. Guhana uruhande rumwe gusa bishobora kubangamira imbaraga zo kugera ku mahoro arambye.”
Nagy yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi na bwo bufite abafatanyabikorwa n’imitwe ibufasha bashinjwa kubangamira u Rwanda, yibaza impamvu Amerika idahana abantu cyangwa inzego zose zifasha gukomeza intambara, hatitawe ku ruhande bashyigikiye.
Ibi yabivuze nyuma y’uko ku wa 28 Ukwakira 2026, Amerika yatangaje ibihano kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n'ikigo cya Zigama CSS, ibishinja gufasha AFC/M23 yahindutse FRN; no kutubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington.
Ku rundi ruhande nta na rimwe Washington irafatira Kinshasa ibihano nk'ibi, mu gihe ingabo zayo zikomeje imikoranire n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR amasezerano ya Washington ateganya ko igomba gusenya.
U Rwanda ku ruhande rwarwo rwagiye ruvuga ko rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington, ariko ko RDC na yo igomba kubahiriza ibyo yemeye, birimo guhagarika burundu ubufasha iha umutwe wa FDLR.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara muri Werurwe 2026, Guverinoma y’u Rwanda yanenze ibihano byibasira uruhande rumwe, ivuga ko bitagaragaza neza uko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ateye.
Ibitekerezo bya Nagy byongeye kuzamura impaka ku buryo Amerika ikoresha ibihano mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba igitutu kigomba gushyirwa ku ruhande rumwe cyangwa ku mpande zose zishinjwa kugira uruhare mu gukomeza intambara.



