Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse by’agateganyo ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano bishya byari bigenewe u Burusiya, asobanura ko kubihagarika muri iki gihe biri mu nyungu z’igihugu cye.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, binyuze mu iteka rya perezida ryahagaritse zimwe mu ngingo z’itegeko ry’ibihano ryiswe "Lindsey O. Graham Sanctioning Russia and Iran Act of 2026."
Iri tegeko ryari ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, rigashyirwaho umukono na Trump mu kwezi gushize. Ryari rigamije gufatira ibihano abayobozi n’inzego by’u Burusiya, ndetse n’ibicuruzwa by’ibikomoka kuri peteroli na gaze bifasha mu bikorwa by’intambara y’u Burusiya muri Ukraine.
Mu iteka rye, Trump yavuze ko ahagaritse ikoreshwa ry’ibyo bihano n’amahooro y’inyongera byari biteganyijwe, kuko abona ko kubikora muri iki gihe bihuye n’inyungu z’Amerika.
Iri hagarikwa rizakomeza kugeza igihe Perezida Trump cyangwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, babifashijwemo n’inzego bireba, bazafata ikindi cyemezo.
Mu ngingo Trump yahagaritse gushyira mu bikorwa harimo izari gutuma ibihugu cyangwa ibigo bikomeye bigura peteroli na gaze by’u Burusiya bishyirirwaho amahooro y’inyongera ashobora kugera ku 100%.
Hari kandi izemereraga Amerika gushyiraho amahooro y’inyongera ashobora kugera kuri 500% ku bicuruzwa byose biva mu Burusiya.
Ibyo bihano byari biteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026.


