Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko yasabye ubuyobozi bwe guhagarika inkunga Amerika yageneraga ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.
Perezida Trump muri iyi minsi uri ku gitutu gikomeye, yashinje OMS “kunanirwa inshingano zayo z’ibanze”, ibyatumye icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeza gushegesha isi.
Aganirira n’itangazamakuru muri White House yagize ati” Ngiye gutegeka ubuyobozi bwanjye guhagarika inkunga mu gihe hagikorwa iperereza ryo gusuzuma uruhare rw’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, mu micungire mibi no guhisha ikwirakwira rya Coronavirus. OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze, bityo ikaba igomba kubiryozwa.”
Trump ashinja OMS imicungire mibi no guhisha ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona nyuma y’uko kigaragaye mu Bushinwa. Uyu mutegetsi kandi ashinja uriya muryango gukorera mu kwaha k’Ubushinwa, nk’uko yigeze kubitangaza mu minsi ishize.
Bijyana kandi no kuba Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora uriya muryango aherutse kwamagana icyifuzo cyo kugeragereza urukingo rwa Coronavirus muri Afurika, ibyatumye ibihugu birimo Amerika bimwikoma ndetse bikanamushyiraho igitutu bigamije kumweguza.
Magingo aya Perezida Trump ari kotswa igitutu cyo kuba nta kintu gifatika ubuyobozi bwe buri gukora, ngo buhagarike ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje kwica imbaga y’Abanyamerika ndetse n’abaturage b’isi yose.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS avuga ku cyemezo cya Trump, yavuze ko iki kitari cyo gihe cyo kugira ngo Amerika ihagarike iriya nkunga.
Leta zunze ubumwe za Amerika zisanzwe zigenera OMS inkunga y’abarirwa muri miliyoni 400 z’amadorali buri mwaka, angana na 15% by’ingengo y’imari y’uriya muryango.
Ziza ku isonga ry’abahaga OMS inkunga nini, imbere y’Ubushinwa buwuha miliyoni 76 z’amadorali ; mu gihe abakorerabushake bawuha miliyoni 10.
Amerika ihagaritse inkunga yageneraga OMS, mu gihe muri Werurwe iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, ryari ryatangaje ko rikeneye byibura miliyoni 675 z’amadorali yo kurifasha guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

