Bwiza
ads

Tshisekedi yariye karungu nyuma y'ubwicanyi bwa FARDC na FDLR i Goma

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 2 Nzeri 2023 saa 12:39
Iminota 1 yo gusoma
Tshisekedi yariye karungu nyuma y'ubwicanyi bwa FARDC na FDLR i Goma

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y'ubwicanyi bukomeye buheruka gukorerwa mu mujyi wa Goma.

Ni ubwicanyi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama, ubwo abasirikare ba Congo Kinshasa biraraga mu baturage bigaragambyaga bakicamo ababarirwa mu ijana.

Ubu bwicanyi kandi bunavugwamo abarwanyi b'umutwe wa FDLR umaze igihe uvugwa mu mikoranire n'Ingabo za Congo Kinshasa.

Tshisekedi ku wa Gatanu ubwo yari ayoboye inama idasanzwe y'abaminisitiri, yavuze ko ibyabaye ntaho bihuriye n'ubuzima bukwiriye abanye-Congo kuko "binyuranyije n'inshingano z'ingabo."

Ni Tshisekedi yavuze ko ariya makuba "ntabwo ashobora kwihanganirwa", mbere yo kurahirira "guhana by'intangarugero abayagizemo uruhare bose."

Kuri uyu wa Gatandatu byari byitezwe ko Tshisekedi yohereza i Goma abarimo Minisitiri w'Ingabo, Jean Pierre Bemba na Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Peter Kazadi, mu rwego rwo gusuzuma ibyabaye.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.