Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa yemereye abaturage be ko iki gihugu cyamaze gusenyuka, abasaba kuzamutora ku bwinshi kugira ngo afatanye na bo kucyubaka bundi bushya.

Tshisekedi yabitangarije mu mujyi wa Bandaka mu ntara ya Équateur, aho yitabiriye inama imuhuza na ba Guverineri b’intara zigize Congo.

Ati: “Igihugu cyarasenyutse. Cyarasenywe. Turimo turakora kugira ngo duhindure ibintu.”

Perezida Tshisekedi yaboneyeho gusaba abatuye Mbandaka kuzamutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2023, kugira ngo azabashe guhindura ibintu.

Ati: “Niba munkunda, muri 2023 muzatore abashobora kumfasha kugera ku mishinga yanjye ku bw’inyungu zanyu.”

Tshisekedi mu byo yijeje abaturage ba Mbandaka, harimo kubaka “Kaminuza igezweho” muri uriya mujyi, mu rwego rwo kuborohereza kujya ku mugabane w’u Burayi aho bajyaga gushakira ubumenyi bwo ku rwego rwa Kaminuza.

Tshisekedi kandi yabijeje gushyiraho gahunda yise iya Teritwari 145 zigize Congo Kinshasa izasiga ikemuye ibibazo bitandukanye byugarije RDC nk’icy’ibura ry’amazi, umuriro w’amashanyarazi, imihanda, amashuri ndetse n’amavuriro.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse
    Ndugu acha kudjipenda ume bomoa inchi sasa unanza kudanganya eti utadjenga .
    Wewe haupendi inshi na wakaadji rudi kunyumba utawala wako tumeuona

  2. Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse
    Tumechoka namateso ubaguzi mtupu diyo ume tuachia .
    Hau pendi raiya wa congo .mbele ya yote tunaomba ID carte pour citoille ingine nikudanganya

  3. Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse
    Cyisecyedi arababaje kabisa. Ntabwo azi igihugu kirwana nikindi. Ngo FRC yarasenyutse? Ite se? Ryari? Kubera iki? Ninde wayisenye?

  4. Tshisekedi yemereye abaturage be ko RDC yasenyutse
    Tchilombo acha ubaguzi na maneno mingi angalia inshi yetu kwanza ha utumike unashinda tu ukitembea tu.
    Tafuta mishahara ya wana djeshi warudishe amani .
    Kitu unacho tia mbele nikustaki Kagame tu fasiyote unazani watakusaidia nini hao wa zungu.
    Unasema kongo ime bomoka sini djuu yako hauna Patriotisme

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *