20260704_084858

Tshisekedi yitabaje Ndayishimiye ngo ajye hagati ye n’opozisiyo ye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi gutumira i Bujumbura abatavuga rumwe na we kugira ngo bagirane ibiganiro ku bibazo igihugu kirimo.

Amakuru yizewe yemeza ko Ndayishimiye muri iki gihe unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangiye ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri RDC mu mpera za Kamena, aho yahuriye na Perezida Félix Tshisekedi.

Tshisekedi ubwe ni we wamusabye gutumira bariya banyapolitiki n’imitwe itandukanye.

Mu batumiwe harimo abayobozi b’ihuriro ‘Article 64’ ririmo abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Joseph Kabila, Martin Fayulu n’abandi, nubwo bamwe muri bo batiteguye kujya i Bujumbura ku giti cyabo.

Amakuru avuga ko ubwo Tshisekedi yahaga Ndayishimiye misiyo yo gutumira i Bujumbura abatavuga rumwe na we, yemeye ko bose barimo n’umutwe wa AFC/M23 batumirwa, gusa Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi agahezwa.

Umwe mu bayobozi ba C64 yabwiye RFI ko iri huriro ryemeye ubutumire bwa Ndayishimiye, mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro bishobora gufasha igihugu kuva mu bibazo.

C64 by’umwihariko yahise isubika imyigaragambyo yari yateguye ku wa 8 Nyakanga, kugira ngo itange umwanya kuri biriya biganiro. Ni ibiganiro byagombaga kubera imbere ya Perezidansi ya RDC, aho abigaragambya bari kuzasaba Perezida Tshisekedi kwegura.

Icyakora ngo si bose mu bagize ririya huriro babyumva kimwe, kuko hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi babwiye RFI ko bashidikanya ku bushobozi bwa Ndayishimiye bwo kuba umuhuza utabogamye, bitewe n’uko u Burundi bufite ingabo ziri kurwanira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu burasirazuba bwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply