Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gutangaza ko muri gahunda afite harimo gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe imbaraga za dipolomasi zitabajwe mu gukemura amakimbirane ari hagati y’igihugu cye na rwo ntacyo zaba zigezeho.
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Tshisekedi wiyamamarizaga kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri yari yijeje abanye-Congo ko ateganya gusaba inteko ishinga amategeko uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe ingabo zarwo zaba zikomeje guha ubufasha umutwe wa M23.
Iki cyemezo cyakora uyu mugabo yaje kukivuguruza muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, avuga ko ibyo gushoza intambara ku Rwanda abaye abivuyemo ahubwo agaha umwanya uburyo bwa dipolomasi.
Tshisekedi mu kiganiro aheruka kugirana n’ibitangazamakuru birimo Le Monde, yavuze ko gahunda yo gutera u Rwanda ikiriho.
Yavuze ko mbere yo kwisubira kuri kiriya cyemezo RDC yabanje kotswa igitutu cyinshi n’ibihugu bikomeye, mu rwego rwo guha amahirwe amahoro.
Perezida Tshisekedi yavuze ko kuba yarahisemo guha umwanya dipolomasi bitavuze ko ari ukubera ko ari umunyantege nke, ko ahubwo ari ukubera ko yizeye ko hari umusaruro izatanga.
Yavuze ko uwo musaruro nuramuka utabonetse azatera u Rwanda, kuko afite ubushobozi bwo kubikora.
Yagize ati: “Ubushotoranyi bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ni bwinshi, ibinyoma bye n’imigambi ye mibisha irenze urugero rwo gushidikanya. [dipolomasi] ni yo nzira y’amahirwe ya nyuma, hejuru yayo tuzasubiza ku bushotoranyi kuko ubushobozi burahari”.
Tshisekedi kandi yagaragaje ko u Rwanda atari rwo rwonyine ruri inyuma y’ibibazo byugarije igihugu cye, avuga ko rufite abandi bafatanya n’ubwo yirinze kugira undi ashyira mu majwi.
Yavuze ko atumva impamvu amahanga aruhana nyamara ibihugu nk’u Burusiya bimaze igihe byarafatiwe ibihano bikomeye kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.
Tshisekedi kandi yavuze ko atumva impamvu ibihugu byose byahagurutse ubwo Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya yapfaga, gusa bikaba byararuciye bikarumira kuri miliyoni 10 z’abanye-Congo bamaze kwicwa.
Yikomye ibihugu by’u Buruyi avuga ko iyo Perezida Paul Kagame yabisuye yemererwa gutambuka ku itapi itukura aho kumuhana, agaragaza ko byanze bikunze hari ikibyihishe inyuma.



2 Responses
Tshisekedi yongeye gutangaza ko ateganya gutera u Rwanda
Ariko se yaruteye ko aruteba yabujijwe nande? Parler parler .
Tshisekedi yongeye gutangaza ko ateganya gutera u Rwanda
IRYO TERA RYE AHORA AKANGISHA NINDE WAMUBUJIJE KUBIKORA ARIKO, KUVUGA GUSA NO KWIFOTOZA TU. YAJE KO AMAREMBO AKINGURIYE BURIWE KANDI KO UKO AZAZA ARIKO KUZAGENA UKO AZAKIRWAMO. ASYI GAWE.