Ku wa Gatanu Tariki ya 25 Nzeri, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yujuje iminsi 100 arahiriye kuyobora u Burundi mu myaka itanu iri imbere.
Mu minsi 100 yamaze kurenga uyu mutegetsi arahiriye kuyobora kiriya gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, hari udushya twagiye tumuranga bigatuma abantu bagaragaza ibyiyumvo bitandukanye.
Nk’umunyacyubahiro wa mbere mu Burundi, Perezida Ndayishimiye ntiyatinye gufata isuka ngo ajye kwifatanya n’abaturage mu buhinzi cyangwa ngo aterwe ipfunwe no gufata ingata ngo ajye gutunda amatafari.
Ku itariki ya 02 Kanama 2020, Perezida Evariste yari mu Gitega muri komini Giheta, akora urugendo rurerure yikoreye ijerekani y’urwagwa ari kumwe na madamu we wari wikoreye igiseke nk’abandi baturage basanzwe.
Mbere yaho ku wa 01 Nyanga yari yifatanije n’abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana, aho yari yirekuye akavuza ingoma karahava ibyuya birabira.
Incuro nyinshi kandi uyu mukuru w’igihugu yakunze kugaragara mu bikorwa by’ubuhinzi nko kuvomerera imyaka, guhinga imirima ndetse no gusarura ingano.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ho yagaragaye ateruye ikibwana cy’ingurube, bizamura amagambo atandukanye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ku wa 25 Nyakanga ho Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka w’imyaka yari ajyaniye abatishoboye, aherekejwe n’umufasha we Angeline Ndayishimiye.

4 Responses
Tumwe mu dushya twaranze Ndayishimiye wujuje iminsi 100 ku butegetsi (Amafoto)
NAKOMERE AKOMEZE UMUGIRWA WA SOGOKURU . KERA UBONYE UMUJANDARUME KWARUKWIRUKA ARIKUBU PEREZIDA ATUGEMURIRA URWARWA TUKICARANA .ICO TWARI TWARAKIBUZE TURAGORWA

Iriya foto ateruye misaya na hariya afite umukuzo byanyishe rwose. Ariko nanone asa nutazi umwanya afite uwo ariwo. Wagirango ni firimi arigukina.