Umuturage wo mu Kagari ka Karuku mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, Filipo Kamugisha avuga ko yatunguwe no kubona Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko ubusanzwe yumvaga guhura nayo ari nko kugwa mu rwasaya rw’intare.
RIB ikomeje kuzenguruka uturere tw’u Rwanda ikangurira abaturage gukumira ibyaha ari nako yibwira abaturage nk’urwego rukiri rushya.
Ubwo bageraga mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Janja, Kamugisha yatunguwe no kubona RIB yabegereye mu gihe yari azi ko nta kindi uru rwego rukora kitari ugufunga abantu.
Ati “ RIB twayumvaga mu magambo gusa. Twumvaga ko ari abantu bafunga abantu, wareba ukaba nk’uregutse mu rwasaya rw’intare. Kuba yashoboye kumanuka ikaba yaje kutubwira uko iteye n’imikorere yayo nta ko bisa.”
Yakomeje ashimira RIB agira ati “ Kuba RIB yashoboye kumanuka ikaza muri iki cyaro cyacu ikatubwira ko ari abantu b’imfura bagira abantu inama yo kwanga ibyaha, nta ko bisa rwose.”
RIB ikomeje kwegera abaturage mu turere tw’igihugu aho bigishwa bakanasobanurirwa kwirinda no gukumira ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ruswa, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha.


