Kuri uyu wa kabiri ushize,itariki 08 Kamena 2021, Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yemeje icyifuzo cy’umwanzuro wa Els Van Hoof, Perezida w’ishyaka Christen-Democratisch en Vlaams (CD&V ) gisaba guverinoma gutangiza ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda ku bijyanye no gucyura Paul Rusesabagina (ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi), ubu uburanishwa i Kigali.
Bwana Rusesabagina, wabaga mu buhungiro kuva mu 1996 muri Amerika no mu Bubiligi, yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020 mu buryo we n’abamwunganira, barimo Umubiligi Vincent Leurquin, bafashe nko “gushimutwa”.
Uyu wahoze ari umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines i Kigali muri za 90, kuri ubu ufite imyaka 66 akaba kuva muri Gashyantare akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba birimo kurema umutwe urwanya ubutegetsi utemewe wagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda bikagwamo abasivili nk’uko ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga.
Urubanza rwe rwamaganwa n’uyu mwunganizi w’Umubiligi ariko utari mu bamwunganira mu Rwanda ndetse n’umuryango we.
Umwanzuro wa madamu Els Van Hoof nawo nk’uko iyi nkuru dukesha Belga nawo ntiwemera imigendekere y’urubanza rwa Rusesabagina, ndetse ugasaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku kuntu yageze mu Rwanda.
Van Hoof yagize ati: “Iri ni ihonyora rikabije ry’amasezerano mpuzamahanga yo kurinda kubura ku gahato. Uburenganzira bwe bwarahungabanijwe mu buryo bwateguwe”.
Uyu akomeza agira ati: “Niba u Rwanda rudafite ubushobozi bwo gutanga ibisabwa kugira ngo habe urubanza rutabera, u Bubiligi bugomba gufata ingamba kugira ngo habe ubutabera buboneye mu gihugu cyacu”.
Iki cyemezo kandi kirahamagarira u Bubiligi gukora ibishoboka byose kugira ngo Bwana Rusesabagina ahabwe uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye no kumuha ubufasha bw’abajyanama muri gereza, cyane cyane kumwemerera kwivuza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

10 Responses
U Bubiligi: Abadepite basabye guverinoma kuganira n’u Rwanda uko Rusesabagina yacyurwa
Burigihe ndi baza kiki abo baborigi kashishikajwe na Rusesabahona bakirengagiza imiryango yagize impfubyi n’abapfakazi.ibibazo urwanda rwanyuzemwo byose abanirigi nibo muzi wabyo.kubwanjye aho kurekura rusesabagina kugirango tubane nububirigi uwomubano warorera

Hhhhhh Mutekerezako arimwe bashoferi b’ubutabera? ibyo yakoraga ntiyabikoraga ariwanyu ubwo btabera ko mutabutanze? Abapfuye mubikorwa bye sabantu? Akwiye kubibazwa yabitsinda agataha. Harya ngo numubirigi? Nizereko kubawe bitamuha uburenganzira bwo guhungabanya ubusugire bw’URWANDA.

Abo babiligi bananiwe no gucira imanza abakoze jenocide bari i wabo ng barwashaka rusesamaraso.
Kugirango bamucikishe ubutabera nk’abandi bakomeje gukingira ikibaba?
Naburanishirizwe mu Rwanda abe ari naho ahanirwa.
Abo ba gashakabuhake nibareke kwivanga mu butabera bw’u Rwanda bazi ko nab o ubwabo batabugira. Nta masomo tubakeneyeho.

Abazungu tugomba kumenyera kubana nabo muburyo bwo kwihagararaho nawe baraha umuntu imbunda namasasu ngo give Abanyarwanda urwanda rwamucakira ngo ahanirwe amakuba aruteza ngo ararenganye kandi twe abanyarwanda yicishije agatwikira ibyabo kiki abazungu ibyo batabimuhaniye kandi yarabikoze ari iwabo akabitangariza iwabo … Aka nagasuzuguro kubihugu byacu Africa